skol
fortebet

Gasabo: Umukozi wo mu rugo yemeye ko yishe umwana w’imyaka 9 w’aho yakoraga

Yanditswe: Wednesday 15, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukozi wo mu rugo rw’uwitwa Rudasingwa Emmanuel Victor wo mu Murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo,yemereye Urwego rw’Ubugenzacyaha ko ari we wishe umwana waho Rudasingwa Ihirwe Davis w’imyaka 9 y’amavuko.
Umwe mu bagize umuryango wa nyakwigendera yabwiye The New Times ko Davis yiciwe mu rugo ku cyumweru ubwo yari ari gukora umukoro wo ku ishuri. Ntabwo ababyeyi be bari bahari.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B.Thierry yabwiye UMUSEKE ko mu iperereza uru rwego rwakoze ryasanze uyu mukozi wo (...)

Sponsored Ad

Umukozi wo mu rugo rw’uwitwa Rudasingwa Emmanuel Victor wo mu Murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo,yemereye Urwego rw’Ubugenzacyaha ko ari we wishe umwana waho Rudasingwa Ihirwe Davis w’imyaka 9 y’amavuko.

Umwe mu bagize umuryango wa nyakwigendera yabwiye The New Times ko Davis yiciwe mu rugo ku cyumweru ubwo yari ari gukora umukoro wo ku ishuri. Ntabwo ababyeyi be bari bahari.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B.Thierry yabwiye UMUSEKE ko mu iperereza uru rwego rwakoze ryasanze uyu mukozi wo mu rugo Nyirangiruwonsanga Solange yarishe uriya mwana.

Yagize ati: “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu Solange Nyirangiruwonsanga ari we wishe uyu mwana nk’uko na we abyiyemerera.”

Murangira yavuze ko Nyirangiruwonsanga Solange afungiye kuri RIB sitasiyo ya Remera mu gjhe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ibone uko ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Yavuze ko uyu akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi, gihanwa n’ingingo ya 107 y’itegeko ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange akaba yahanishwa igihano cya burundu igihe Urukiko rwamuhamya icyaha.

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruributsa umuntu wese ko kwica umuntu ari icyaha cy’ubugome kandi ko ubikoze wese agomba gushyikirizwa Ubutabera agahanwa hakurikijwe amategeko.

Rudasingwa Ihirwe Davis w’imyaka 9 y’amavuko yishwe anigishijwe umwenda iwabo mu rugo taliki ya 12 Kamena, 2022.

Se umubyara yari yagiye muri siporo naho Nyina ari mu yindi mirimo hafi no mu rugo. Icyo gihe uwo mukozi yitabaje Nyina w’umwana avuga ko hari ikibaye.

Umuhango wo guherekeza nyakwigendera uteganyijwe tariki ya 16 Kamena mu irimbi rya Rusororo mu karere ka Gasabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa