skol
fortebet

Gatsibo: Umugore yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we amukubise umwuko

Yanditswe: Friday 02, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wo mu Kagali ka Gituza Umurenge wa Kageyo mu Karere ka Gatsibo, akurikiranyweho kwica umugabo we wigeze kuba umukozi ushinzwe iterambere (SEDO) mu Kagari, amukubise umwuko mu mutwe.
Uyu mugore witwa Abayisenga wiyemerera ko yishe umugabo we Kamizikunze Pierre w’imyaka 51, akimara kumwica yahise yijyana kuri Polisi.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, avuga ko uriya muryango wari umaze igihe ubana mu makimbirane.
Dr Murangira yagize ati “Uyu (...)

Dr Murangira yagize ati “Uyu mugore arabyemera yamaze kumwica ajya kuri Polisi ati “Nishe umugabo wanjye,” bati “Umujijije iki ?” Ati “Muhoye amakimbirane.”

Umugabo we ngo yari amaze igihe agiye gushakisha imibereho mu Ntara y’Amajyepfo.

Dr Murangira Thierry avuga ko ubutumwa aha abantu ari uko nta we ukwiye kwica uwo bashakanye bishingiye ku makimbirane y’igihe kirekire.

Ati “Bakwiye kwifashisha inzego za Leta mu kuyakemura byakwanga bakaza muri RIB, uko kubibika ni byo bivamo kwicana.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa