skol
fortebet

Gen.Makenga yahaye ubutumwa RDC imukangisha Ubutabera Mpuzamahanga

Yanditswe: Tuesday 19, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi Wungirije w’umutwe wa M23,Gen Sultan Makenga yatangaje ko igihe cyose ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwakubahiriza icyo barwanira, yahita yishyikiriza Ubutabera Mpuzamahanga bamukangisha ko buri kumushakisha.
Gen.Makenga abinyujije muri Videwo yakwirakwiriye kuri Twitter, yasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuza kumufata aho kumukangisha ko ari gushakishwa n’ubutabera mpuzamahanga ku bw’ibyaha by’intambara akekwaho.
Makenga yavuze (...)

Makenga yavuze ko adateze kongera guhunga ngo ave mu gihugu cye ndetse ko igihe cyose icyo arwanira kizaba cyarubahirijwe, we ubwe azishyikiriza ubwo butabera bamukangisha.

Yagize ati“Hari n’abankangisha ko ndimo gushakishwa. Ko aho ndi bahazi baje bakamfata.”

Agaruka ku cyatumye ashoza urugamba, Gen Makenga yavuze ko atari kurwanira impamvu ye bwite nka Makenga, ahubwo ko “ndwanira abaturage bose muri rusange. Abavuga ko turwanira impamvu zacu bwite baribeshya.”

Kugeza ubu M23 imaze kwigarura uduce dutandukanye twa Bunagana n’utundi two muri Teritwari ya Rutshuru muri Repububulika Iharanira Demokarasi ya congo. Uvuga ko wifuza ko Leta yaganira nawo ndetse ko mu gihe cyose bitarakorwa, udateze kurekura uduce wafashe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa