skol
fortebet

Gicumbi: Polisi yafashe abantu 30 barimo abanyeshuri ba kaminuza bari gusengera mu nzu

Yanditswe: Sunday 13, Jun 2021

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021,Polisi y’u Rwanda kubufatanye n’abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bafatiye abantu 30 mu nzu y’uwitwa Ruhana Eric w’imyaka 31 barimo gusenga binyuranye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Sponsored Ad

Muri abo bantu harimo abanyeshuri babiri bo muri kaminuza ya UTAB iherereye mu Karere ka Gicumbi, bafatiwe mu Murenge wa Byumba, Akagari ka Gisuma, Umudugudu wa Kinihira ya IIV. 29 basanzwe basengera mu itorero rya ADEPR naho umwe ari uwo muri Kiriziya Gatolika, baturutse mu mirenge ya Byumba na Kisaro.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Minani yavuze ko bariya bantu baturuka mu matorero n’amadini atandukanye, bakaba bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu barimo gusengera mu nzu y’umuturage muri uriya mudugudu. Abapolisi bagiye yo basanga koko abantu 30 bateraniye mu cyumba gifunganye, bicaye begeranye ndetse nta gapfukamunwa bambaye. Ayo masengesho yari ayobowe n’uwitwa Ndayishimiye Emmanuel ufite imyaka 31.”

SP Minani yakomeje avuga ko bariya bantu bari abagabo 9 n’abagore 21.Yavuze ko abaturage bakwiye guhindura imyumvire bagakurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ati: “Hashyizweho amabwiriza y’ukuntu bajya gusengera nsengero zujuje ibyangombwa ariko hari bamwe bakomeje kubirengaho. Byari bikwiye ko abajijutse ari bo bafasha abaturage kwirinda iki cyorezo ariko twatunguwe no gusanga hari abanyeshuri ba kaminuza bagiye mu masengesho anyuranijwe n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yakomeje avuga ko ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego Polisi y’u Rwanda itazahwema kugenzura abarenga ku mabwiriza ndetse bahanwe hakurikijwe amabwiriza.

Yongeye gukangurira abaturage kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko ukurikije imibare itangwa buri munsi n’inzego z’ubuzima igaragaza ko abandura COVID-19 bongeye kwiyongera ugereranije n’iminsi ishize.

Abafashwe bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba bongera kwibutswa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 banagaragarizwa ubukana bwayo, nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande barataha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa