skol
fortebet

Gicumbi: Umuganga yaguye mu cyobo avunika igufwa ubwo yahungaga imodoka ya polisi

Yanditswe: Tuesday 06, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nyakanga 2021, umuganga ukora mu nkambi y’Impunzi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi, yahuye n’uruva gusenya ubwo yirukankaga ahunga imodoka y’Abapolisi kuko yari yarengeje amasaha, aza kugwa mu cyobo avunika igufwa.

Sponsored Ad

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gacurabwenge mu Kagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Byumba,saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zishyira saa kumi n’ebyiri n’igice ubwo uyu muganga wari utashye yahungaga imodoka ya Polisi kugira ngo adahanwa nk’uwarenze ku mabwiriza ya Leta yo kutarenza saa kumi n’ebyiri ukiri mu muhanda.

Uyu muganga witwa Habiyakare, ubwo imodoka ya Polisi yahagararaga yahise akuramo ake karenge ariruka, Abapolisi bamwirukaho ageze hepfo gato agwa mu cyobo ahita avunika igufwa ryo mu kaguru.

Sunday Emmanuel, umukuru w’Umudugudu wa Gacurabwenge byabereyemo yabwiye UKWEZI dukesha iyi nkuru ko nyuma yo kubona uwo mugabo yavunitse bahamagaye imbakugiragutabara imujyana kwa muganga.

Ati “Bambwiye ko yahungaga Polisi, iramwirukankana agwa mu cyobo kinyuramo amazi avunika igufwa ry’ukuguru, nahamagaye Ambulance imujyana kwa Muganga.”

Ubwo Abapolisi babonaga ko aguye mu cyobo bahise basubira inyuma barigendera gusa hari umwana wabonye uyu muganga mu cyobo abibwira Abapolisi bahita bagaruka nabo bamenyesha Komanda arahagera gusa nyuma basize muganga aho ku muhanda barigendera.

Kugeza ubu umuganga waguye mu cyobo arwariye ku bitaro bya Byumba aho arimo kwitabwaho n’abaganga.

Abantu basabwa kugerera mu ngo ku gihe ndetse no guhagarara igihe bahagaritswe n’inzego z’umutekano ziba ziri mu kazi ko kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa