skol
fortebet

Gicumbi: Umusore yiyahuye nyuma yo kuribwa ibihumbi 100 FRW n’ikiryabarezi

Yanditswe: Friday 29, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’umusore uherutse kwiyahura kubera ko ikiryabarezi cyamuriye Frw 100,000 yari yagurishije igare kugira ngo arebe niba cyamwungukira.
Uyu musore yari atuye ahitwa Kibari hafi ya za Ngondore.
Abaturage bo muri aka gace babwiye itangazamakuru bati : “ Umusore wari utuye Kibangu yagurishije igare ibihumbi Frw 100 yose ayashora mu kiryabarezi kirayarya, ageze mu rugo ahita yimanika mu mugozi arapfa.”
Ikibazo ni uko ibyamubayeho bisa (...)

Ikibazo ni uko ibyamubayeho bisa n’ibitarahaye abandi isomo kuko hari abatinyuka gushikuza abahisi n’abagenzi amasakoshi cyangwa telefoni kuira ngo bazigurishe babone ayo kujyana mu kiryabarezi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba witwa Ngezehumuremyi Théoneste yabwiye TV1ko abaribwa n’ibi biryabarezi baba babyishyiriye.

Ngo bibuka ko gukina n’ikiryabarezi ari nko gukina n’umujura ari uko kibariye kikabumutsa.

Ati : “Icyo tubasaba ni uko ujya gukina ikiryabarezi agomba gutekereza neza mbere y’uko abijyamo, ingaruka zivuyemo akazakira, kuko uwakinnye akagira icyo abona ataha yishimye naho uwariwe ajye yihangana.”

Uyu muyobozi yemeza avuga ko ibi biryabarezi ba nyirabyo basora kandi ko niba bakirya nabo bagomba kwitega ko kibarya.

Hagati aho hari bamwe basaba ko ibiryabarezi byakurwa aho batuye.

Ibitekerezo

  • Ibiryabarezi ko ntacyo bimariye abanyagihugu, usibye kubacuza utwabo,nabihagaritse nigakurwa mu bantu? Uwo bifitiye akamaro ni umushinwa wabizanye,naho ubundi abaturage barahashiriye.Nibigende peee!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa