skol
fortebet

Hamenyekanye akayabo wa mupadiri mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana yafatanwe

Yanditswe: Saturday 26, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruherutse gutangaza ko rwafunze umupadiri mukuru wa paruwasi ya Rwamagana witwa Ingabire Jean Marie Théophile nyuma y’uko afatanwe amafaranga menshi buvuga ko yibwe akayabikira abakekwaho kuyiba.

Sponsored Ad

RIB yatangaje ko uyu mupadiri yafatanywe agera kuri miliyoni 400 Frw yakuwe muri miliyari 1 Frw yibwe umushoramari w’umunyamahanga.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko icyatumye uyu mupadiri afungwa bifitanye isano n’amafaranga menshi yafatiwe iwe aho yabaga ku kiliziya.

Murangira avuga ko uyu mupadiri akekwaho icyaha cyo "guhisha ibintu bikomoka ku cyaha".

Yavuze ko nyuma yo kwakira ikirego cyatanzwe n’umushoramari wibwe amafaranga agera kuri miliyari 1 Frw bikozwe n’abatekamutwe aribwo batangiye iperereza.

Ati “RIB yahise itangira iperereza, iza gufata babiri mu batekamutwe, umwe muri bo akaba yari amaze kubitsa umugabane we Padiri Ingabire, ungana na miliyoni 400 Frw.”

Yakomeje avuga ko uwo mujura amaze kuvuga aho yahishe amafaranga [kwa mubyara we Padiri Ingabire] aribwo RIB yagiye gusaka iwe isangayo ayo mafaranga abitse mu mutamenwa. Icyo gihe na we yahise atabwa muri yombi.

Dr Murangira yakomeje avuga ko kugeza ubu hamaze kugaruzwa agera kuri miliyoni 500 Frw mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo ababigizemo uruhare bose bafatwe n’amafaranga asigaye nayo agaruzwe.

Itegeko riteganya ibyaha n’Ibihano mu ngingo yaryo ya 247 ivuga ku guhisha ibintu bikomoka ku cyaha ivuga ko umuntu wese uhisha ibintu cyangwa igice cyabyo, azi ko byambuwe, byarigishijwe cyangwa bikomoka ku cyaha gikomeye cyangwa icyaha cy’ubugome, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 100 ariko atarenze ibihumbi 300.

Ibihano bivugwa mu gika cya kabiri ni nabyo bihanishwa umuntu wese, ubizi, ubona inyungu, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ituruka ku kintu cyahishwe gikomoka ku cyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa