skol
fortebet

Hamenyekanye impamvu Inkotanyi zahisemo gutangiza urugamba tariki ya 01 Ukwakira 1990

Yanditswe: Saturday 01, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cy’umunsi nk’uyu tariki 1 Ukwakira 1990, isasu rya mbere ryavugiye i Kagitumba muri perefegitura y’Umutara (ubu ni muri Nyagatare), riba imbarutso y’inzira ndende yo gutaha ku bihumbi by’Abanyarwanda bari bamaze imyaka isaga 30 barameneshejwe iwabo.
Ni umunsi wahinduye amateka y’u Rwanda, biba ihurizo rikomeye kuri Leta ya Juvenal Habyarimana wari umaze igihe yarinangiye, avuga ko ‘igihugu cyuzuye’ ku buryo kitabona aho gutuza abacyo bari mu buhungiro.
Iyi tariki ya 1 Ukwakira yari (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cy’umunsi nk’uyu tariki 1 Ukwakira 1990, isasu rya mbere ryavugiye i Kagitumba muri perefegitura y’Umutara (ubu ni muri Nyagatare), riba imbarutso y’inzira ndende yo gutaha ku bihumbi by’Abanyarwanda bari bamaze imyaka isaga 30 barameneshejwe iwabo.

Ni umunsi wahinduye amateka y’u Rwanda, biba ihurizo rikomeye kuri Leta ya Juvenal Habyarimana wari umaze igihe yarinangiye, avuga ko ‘igihugu cyuzuye’ ku buryo kitabona aho gutuza abacyo bari mu buhungiro.

Iyi tariki ya 1 Ukwakira yari imaze iminsi itegerezanyijwe amatsiko n’abasore n’inkumi b’Inkotanyi, bari baramaze kubona ko inzira y’ibiganiro itagishoboka, ahasigaye ari inzira y’umuriro.

Mu mateka ya RPA n’ay’u Rwanda muri rusange, itariki 1 Ukwakira nta gisobanuro cyihariye yari ifite mbere ya 1990, nubwo FPR Inkotanyi n’ingabo zayo batapfuye kuyihitamo gusa.

Mu gitabo ‘A Thousand Hills: Rwanda’s Rebirth and the Man Who Dreamed It’ cy’umunyamakuru Stephen Kinzer, agaragaza ko gutoranya iyo tariki byari bisobanuye byinshi muri icyo gihe.

Guhera kuwa Gatandatu tariki 29 no ku Cyumweru tariki 30 Nzeri 1990, ku cyicaro gikuru cya Loni i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari hateraniye inama mpuzamahanga yiga ku bibazo byari byugarije abana ku Isi.

Mu bakuru b’ibihugu na Guverinoma 71 bari bitabiriye, hari harimo Perezida Habyarimana na Yoweri Museveni wa Uganda. FPR Inkotanyi yari ibizi neza ko aba bakuru b’ibihugu bibiri bazaba bakiri muri Amerika kuwa Mbere tariki 1 Ukwakira 1990.

Umunyamakuru Kinzer avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda, byari bigoye kwisuganya ngo ingabo zibone amabwiriza ahagije yo kurwanya ingabo zabateye, nk’uko byakagenze Perezida ari mu gihugu.

Benshi mu ngabo za RPA zatangije urugamba, bari basanzwe ari abasirikare mu ngabo za Uganda barangajwe imbere Gen Major Gisa Fred Rwigema.

Ntabwo babaga hamwe, bari bari mu bice bitandukanye bya Uganda, kandi kugira ngo igitero gikunde bagombaga kuba bari hamwe.

Rwigema wari Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za Uganda nta buryo bundi yari kubona bwo kwimura abasirikare abavana mu birindiro bimwe abajyana ahandi, adafatiranye Museveni ari hanze y’igihugu.

Ibyo nabyo Kinzer avuga ko byorohejwe n’uko tariki 9 Ukwakira, ari yo tariki Uganda yizihirizaho umunsi w’ubwigenge. Bivuze ko abasirikare bagombaga kuvanwa mu birindiro bimwe na bimwe hakiri kare, bakajya kwitegura imyiyereko yo ku munsi w’ubwigenge.

Muri ayo matariki byoroheye abagaba b’ingabo za RPA kwimuriramo n’ingabo zifite inkomoko mu Rwanda, zibasha gukusanyirizwa hamwe nta wundi Muyobozi mu ngabo za Uganda ubiciye iryera kuko byakorwaga nk’uburyo bwo kujya kwitegura umunsi w’ubwigenge.

Kinzer ati “General Fred Rwigema yamenyesheje Museveni ibyo kwimura ingabo. Kubera ko Museveni ari we wari umukuriye yari i New York, nta wundi musirikare wari gutinyuka kumubaza uburyo akusanya abasirikare ibihumbi bibiri ahantu hamwe bafite inkomoko mu Rwanda. Rwigema yabategetse kugenda bagana ku mu bice byegereye umupaka w’u Rwanda ngo bitegure urugamba.”

Guhera tariki 30 Nzeri, nibwo amakamyo yuzuye abasirikare yatangiye kwisuka mu Karere ka Ankole kari mu Majyepfo ya Uganda, mu bice byegereye umupaka w’u Rwanda.

Abasirikare baje bitwaje intwaro nyinshi ziganjemo izo bari basahuye bubiko bw’intwaro bwa Uganda.

Ahagana saa yine z’igitondo tariki 1 Ukwakira byose bimaze kujya ku murongo, nibwo itegeko ryatanzwe bambuka umupaka wa Kagitumba, bwa mbere baba bakandagiye ku butaka bw’u Rwanda bahoraga babwirwa mu nkuru.

Mu minota mike bari bamaze kwigarurira ako gace kari karinzwe n’abasirikare ba Leta mbarwa.

Iyi tariki niyo yabaye imbarutso y’urugamba rwamaze imyaka ine, rusozwa no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi tariki 4 Nyakanga 1994 ubwo Leta yayikoraga yaneshwaga, hagatangira inzira yo kubaka u Rwanda rushya rumaze imyaka 28.

IVOMO: IGIHE

Ibitekerezo

  • Bari bafite ijini (idjini) ry’intama y’umweru bagendana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa