skol
fortebet

Harashwe amasasu mu kirere kubera imfungwa zashakaga gutoroka gereza ya Muhanga

Yanditswe: Tuesday 03, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye,zimwe mu mfungwa zo muri Gereza ya Muhanga zashatse gutoroka ariko abarinzi bari maso barazigarura hakoreshejwe amasasu yarashwe mu kirere.
Aya masasu yumvikanye mu ijoro ryo kuwa 2 Kanama 2021, aho bivugwa ko aba bafungwa bagerageje gutoroka gereza, abacungagereza barabatahura bagerageje uburyo bwo kubabuza biranga biba ngombwa ko haraswa amasasu mu kirere.
Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, SSP Pelly UWERA GAKWAYA yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko izi (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye,zimwe mu mfungwa zo muri Gereza ya Muhanga zashatse gutoroka ariko abarinzi bari maso barazigarura hakoreshejwe amasasu yarashwe mu kirere.

Aya masasu yumvikanye mu ijoro ryo kuwa 2 Kanama 2021, aho bivugwa ko aba bafungwa bagerageje gutoroka gereza, abacungagereza barabatahura bagerageje uburyo bwo kubabuza biranga biba ngombwa ko haraswa amasasu mu kirere.

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, SSP Pelly UWERA GAKWAYA yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko izi mfungwa zuriye igipangu hanyuma abacungagereza barazibona,bazisaba gusubira hasi ziranga biba ngombwa ko barasa amasasu mu kirere kugira ngo bazikange zisubire hasi.

Yaati “Byaraye bibaye nijoro, hari imfungwa (nta bagororwa barimo), ni imfungwa 3 zikiri mu Rukiko kuburana, bashatse gutoroka nk’uko bisanzwe…urabizi tuba turinze bariya bantu ariko tubizi ko bahora bagerageza guturoka ariko tukabakoma mu nkokora…

Mu by’ukuri bashatse gutoroka Abacungagereza baraye ku izamu barabahagarika kuko bashakaga kurira urukuta bari bamaze kurira bari hejuru abandi bari hasi, barababwira ngo nimumanuke abandi barabyanga baguma hejuru, icyakozwe barashe hejuru babakanga kuko ntabwo warasa umuturage, urasa hejuru kugira ngo yikange.

Basubiye muri Gereza, twababonye turabafite, nta n’umwe wakomeretse nta n’Umucungagereza wacu wagize ikibazo ngo yakomeretse, nta muntu n’umwe wigeze akomereka ku mpande zombi."

Aba bari bagiye gutoroka bazasubizwa imbere y’ubutabera baaregwe n’iki cyaha cyo gushaka gutoroka.

Amakuru avuga ko babiri muri aba bari bagiye gutoroka bari bakiburana ndetse ubushinjacyaha bukaba bwari bwarabasabiye gufungwa burundu, ku byaha by’ubujura bakoze

Undi we ngo yari akiburana ku cyaha ashinjwa cyo kwica umugore w’undi muntu mu Karere ka Kamonyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa