Rubavu: Abarasta basabye uburenganzira bwo kwigaragambya bamagana Gitwaza
Yanditswe: Tuesday 17, Dec 2024
Umuryango w’Abarasta bo mu karere ka Rubavu, basabye ubuyobozi bw’aka karere kubaha uburenganzira bwo gukora urugendo rw’amahoro rwo kwamagana Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora itorero Zion Temple.
Aba Barasta bavuga ko impamvu basaba kwamagana iyi ntumwa y’Imana ari ukubera amagambo aheruka kubatangazaho.
Apôtre Dr Gitwaza mu minsi ishize yumvikanye asaba abantu kujya bubaha uruhimbi, aboneraho kugaragaza ko “nta nkumi yemerewe kuza ku ruhimbi yambaye ipantaro cyangwa umusore ngo aze ku ruhimbi asutse ‘deadlocks’, yambaye ipantaro icitse, cyangwa se yaratoboye amatwi.”
Usibye aya magambo Abarasta b’i Rubavu banashinja Gitwaza kuba yavuze ko idini ryabo rya Rastafari ari “idini rya Satani, ko ari Satanism”; ibyo bavuga ko byababaje bagenzi babo bo hirya no hino ku Isi bakamwamagana mu buryo butandukanye.
Aba bavuga ko nk’Abarasta bo mu Rwanda basanze bafite inshingano zo kwamagana Dr Gitwaza, bijyanye no kuba u Rwanda ari igihugu abarizwamo kandi akorera.
Mu ibaruwa bandikiye Meya wa Rubavu bunzemo bati: “Twebwe Abarasta Bo mu karere ka Rubavu turashaka gukora urugendo rugaragaza akababaro katurutse ku magambo adusebya, tugaragaza abo turi bo nk’Abarasta bitandukanye n’ibibi byatuvuzweho, tukanasaba ko asaba imbabazi Abarasta bose muri rusange.”
Ku bw’Abarasta ba Rubavu, amagambo ya Apôtre Dr Gitwaza agize “ingengabitekerezo yo kwangisha Abarasta abantu”, ibyo basanga badahawe umwanya wo kugaragaza abo baribo byatuma abantu batongera kubisanzuraho.
Aba barifuza ko urugendo rwabo rwaba ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2024, bakazarukora bazenguruka Umujyi wa Gisenyi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *