Huye: Abafite ababo bagwiriwe n’ikirombe basabwe ikintu gikomeye n’ubuyobozi
Yanditswe: Saturday 29, Apr 2023

Amakuru aravuga ko Ubuyobozi bwasabye ko abafite ababo baguye mu kirombe cyo mu karere ka Huye,mu murenge wa Kinazi baba bitahiye hazagira ikigerwaho bakabahamagara.
Ubuyobozi ngo bwaraye bubabwiye ngo babitekerezeho uyu munsi babahe igisubizo.
Nyuma y’aho iki kirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro kiridutse kikagwira abagera kuri 6, iminsi ibaye 9 ibikorwa byo kubashakisha ntacyo birageraho,
RIB yamaze guta muri yombi abagera ku 10 bakurikiranweho ibyaha birimo n’icy’ubwicanyi butavuye (...)
Amakuru aravuga ko Ubuyobozi bwasabye ko abafite ababo baguye mu kirombe cyo mu karere ka Huye,mu murenge wa Kinazi baba bitahiye hazagira ikigerwaho bakabahamagara.
Ubuyobozi ngo bwaraye bubabwiye ngo babitekerezeho uyu munsi babahe igisubizo.
Nyuma y’aho iki kirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro kiridutse kikagwira abagera kuri 6, iminsi ibaye 9 ibikorwa byo kubashakisha ntacyo birageraho,
RIB yamaze guta muri yombi abagera ku 10 bakurikiranweho ibyaha birimo n’icy’ubwicanyi butavuye ku bushake.
Imashini zisanzwe zimenyerewe mu bikorwa byo gukora imihanda ubu ziri mu bikorwa byo gushakisha abantu baguye mu kirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro.
Ijwi ry’Amerika ryemeje ko Icyanya cyacukurwagamo amabuye y’agaciro cyose kigoswe n’inzego z’umutekano kugeza ku mukuru wa Polisi mu ntara y’amajyepfo. Hari ihema ryicaramo imiryango yabuze abayo.
Nta muturage usanzwe wemerewe kugera ahashakishwa abaguye muri ubu butaka. Hari abapolisi bashinzwe kubakumira no kumenya ikibagenza.
Ku mpande hari abandi baturage babuze ayo bacira n’ayo bamira. Mushimiyimana Rebecca na we afite umwana Aimable Mbonigaba wagwiriwe n’iki kirombe. Ahorana ifoto ye yafashwe mu buryo bwa gakondo.
Uyu mubyeyi yataye icyizere asaba kubona ifoto y’umwana we mu buryo bw’ikoranabuhanga ngo azayishyire ku mva azamushyinguramo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwabwiye Ijwi ry’Amerika ko butazi uwacukuraga amabuye y’agaciro muri iki kirombe mu gihe cy’imyaka ine.
Abaturage na bo ntibamuzi nubwo bamwumvaga mu buryo butandukanye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *