Huye: Abantu batandatu bafunzwe bazira ikirombe cyagwiriye abantu
Yanditswe: Wednesday 26, Apr 2023

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu batandatu, bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano no kuba hari abantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe mu mudugudu wa Gasaka mu Kagari ka Gahana, mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, kugeza ubu bataraboneka aho baguye.
Abatawe muri yombi barimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Maraba mu karere ka Huye wahoze ayobora umurenge wa Kinazi muri aka karere ka Huye witwa Uwamariya Jacqueline, umunyamabanga nshingwabikorwa (...)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu batandatu, bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano no kuba hari abantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe mu mudugudu wa Gasaka mu Kagari ka Gahana, mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, kugeza ubu bataraboneka aho baguye.
Abatawe muri yombi barimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Maraba mu karere ka Huye wahoze ayobora umurenge wa Kinazi muri aka karere ka Huye witwa Uwamariya Jacqueline, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gahana witwa Nkurunziza Gilbert.
Kugeza ubu abatawe muri yombi bafungiye mu mujyi wa Kigali.
Mu gihe hashize icyumweru abantu 6 bagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, ibikorwa by’ubutabazi byongeye gukomwa mu nkokora n’ikindi gitaka cyongeye kuriduka.
Ibikorwa byo gushakisha inzira yo kuba yagera kuri abo bantu 6 baheze mu kirombe byahise bihagarara.
Ikigo gishinzwe ubucukuzi giherutse gutangaza ko kugeza ubu kitazi nyiri iki kirombe.
Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize ni bwo iri sanganya ryamenyekanye. Bukeye bwaho ni bwo imirimo yo gushakisha abo bantu 6 barimo n’abanyeshuri 3 bigaga mu mashuri yisumbuye, yatangiye.
Minisitiri w’umutekano, Gasana Alfred yageze ahabereye iyi mpanuka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *