skol
fortebet

Huye: Hafunguwe ku mugaragaro tumwe mu tubari twujuje ibisabwa mu mujyi

Yanditswe: Thursday 30, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 3 tariki ya 29 Nzeri 2021,inzego zibanze mu karere ka Huye zagenzuye ko abasabye ko bafungurirwa utubaribujuje ibisabwa nkuko byasabwe na Ministeri y’ ubucuruzi n’ inganda hanyuma utwujuje ibisabwa turafungurwa.
Gufungurwa k’ utubari ni umwe mu myanzuro yemejwe n’ inama y abaminisitiri yateranye kuwa 21 Nzeri 2021 ndetse hatanzwe amabwiriza arambuye kuri iyo ngingo.
Kuri uyu uwa kane tariki 29 Nzeri 2021, inzego zibanze mu karere ka Huye zagenzuye ko abasabye ko bafungurirwa (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 3 tariki ya 29 Nzeri 2021,inzego zibanze mu karere ka Huye zagenzuye ko abasabye ko bafungurirwa utubaribujuje ibisabwa nkuko byasabwe na Ministeri y’ ubucuruzi n’ inganda hanyuma utwujuje ibisabwa turafungurwa.

Gufungurwa k’ utubari ni umwe mu myanzuro yemejwe n’ inama y abaminisitiri yateranye kuwa 21 Nzeri 2021 ndetse hatanzwe amabwiriza arambuye kuri iyo ngingo.

Kuri uyu uwa kane tariki 29 Nzeri 2021, inzego zibanze mu karere ka Huye zagenzuye ko abasabye ko bafungurirwa utubari bo mu murenge wa Tumba bujuje ibisabwa nkuko byasabwe na Ministeri y’ ubucuruzi n’ inganda.

Bamwe mu bafunguriwe utubari baganiriye n’Umuryango.rw bavuze ko bishimiye kuba bafunguriwe ndetse baniyemeza ko bagiye kubahiriza ingamba zose zo kwirinda icyorezo cya covid-19.

KAbandana Jean Bosco yagize ati "twishimiye cyane ko leta iturebera ikaba yongeye kudukomorera utubari kuko dutunze imiryango ya benshi. Ikintu cya mbere tugomba kwitaho n’ukubanza kubahiriza amabwiriza rusange yashyizweho na leta harimo gukaraba intoki,nzicaza abantu bahanye intera nibura metero ebyiri (2m),nzita kandi ku isuku ihoraho,gupimisha nabakozi banjye mu rwego rwo gukumira icyorezo cya covid ."

Migabo Vital umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba,yabibukije ko bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza yagenwe yo kwirinda icyorezo cya covid -19 kuko ngo icyorezo kikiriho anabagira inama yo kwihutira gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza.

Yagize ati "nubwo tubemereye gutangira gukora ,ikintu cya mbere ni ukutadohoka kwirinda icyorezo cya covid-19 kuko igenzura rizakomeza gukorwa umunsi ku wundi kandi uzafatwa atubahirije amabwiriza uko yagenwe azafungirwa ibikorwa bye.

Mu murenge wa Tumba hari utubari umunani twasabye gufungurirwa,ku ikubitiro utubari 4 twonyine nitwo twasanzwe twujuje ibisabwa ari natwo twahise dufungurirwa.

Ututafunguwe natwo ubuyobozi bw inzego zibanze buvuga ko nitwuzuza ibisabwa tuzahabwa uburenganzira bwo gukora.

Kugira ngo utubari dufungurwe harebwa ku kuba nyiri akabari afite agapima umuriro,afite uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga,uburyo bwo gukaraba intoki,kuba abakozi bose bapimwe covid-19 n’ ibindi.

Inzego zibanze ziragira inama bamwe mu bafunguriwe utubari gukomeza kwitwararika birinda icyorezo cya covid 19 kugira ngo batazongera gufungirwa.






Gitifu wa Tumba yasabye abafunguriwe utubari kwitwararika bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

IRADUKUNDA yves ,Umuryango.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa