skol
Fortebet

Huye:Imodoka yarimo umukobwa wari ugiye kwerekana umukunzi we yakoze impanuka

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 July 2022

Ku wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022, mu masaa sita z’amanywa, imodoka yerekezaga i Gishamvu ho mu Karere ka Huye yakoreye impanuka ahitwa i Nyanza mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, uwari utwaye imodoka (shoferi) ahita apfa.

Nk’uko bivugwa n’abatuye muri kariya gace kabereyemo impanuka (mu muhanda w’igitaka werekeza i Gishamvu uturutse ahitwa i Nyanza, hafi yo ku Kibuye cya Shali) iyi modoka yari itwaye umusirikare w’ipeti rya kaporali wari ugiye gusura iwabo wa fiyanse we na we bari kumwe muri iyi modoka, ndetse n’undi mugore (cyangwa umukobwa) wari ubaherekeje.

Icyakora bo bakomeretse (umukobwa na fiyanse ndetse n’uwari ubaherekeje), bakaba barajyanywe kuvurirwa ku bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyanza, Etienne Hahirwabake, umwe mu bahageze iyi mpanuka ikimara kuba, avuga ko hari icyuma kiba kuri feri batoraguye nko muri metero 100 imodoka igikata yerekeza i Gishamvu, ku buryo hakekwa ko impanuka yaba yaturutse ku muvuduko watewe no kubura feri, bikaba byanatumye imodoka igonga igiti.

Icyakora, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere René, we yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko bakiri mu iperereza kugira ngo bamenye impamvu nyakuri y’iyi mpanuka.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Green Party yanenze umuyobozi wa RGB inasaba u Rwanda kugura amasasu...

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green...
5 August 2022 0

U Rwanda rwamaganye raporo ya UN irushinja ko rwateye ingabo za DR Congo...

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibikomeje kuvugwa ko Ingabo zarwo zagiye...
5 August 2022 0

Gisagara:Umugeni yategerereje umukunzi we ku kiliziya bari gusezeranira...

Umukobwa wo mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara yategereje umuhungu...
4 August 2022 1

Nyanza: Batewe impungenge n’umusore watangiye gusambanya abana nyuma y’igihe...

Mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza hari umusore bahimbye Rukacira...
4 August 2022 3

Rubavu: Imodoka 2 zagonganye benshi bahasiga ubuzima

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ahagana saa Yine, mu Murenge wa Gisenyi...
2 August 2022 0

RIB yasubije Umushinwakazi miliyoni 14 FRW zari zibwe n’umushoferi...

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasubije umushoramari...
2 August 2022 0