skol

Huye: RIB yatangiye gushakisha nyiri ikirombe cyaguyemo abantu batandatu

Yanditswe: Monday 24, Apr 2023

featured-image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangaje ko Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza ku bari inyuma y’abagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.
Iminsi itanu irashize abagabo batandatu bagwiriwe n’ikirombe ndetse kugeza n’uyu munsi ntibaraboneka.
Amakuru avuga ko iki kirombe cyari kimaze imyaka ine gicukurwamo ibyo abaturage bita amabuye y’agaciro ariko ubuyobozi butabizi.
Aba bantu batandatu baguye muri iki kirombe cy’amabuye y’agaciro (…)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangaje ko Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza ku bari inyuma y’abagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.

Iminsi itanu irashize abagabo batandatu bagwiriwe n’ikirombe ndetse kugeza n’uyu munsi ntibaraboneka.

Amakuru avuga ko iki kirombe cyari kimaze imyaka ine gicukurwamo ibyo abaturage bita amabuye y’agaciro ariko ubuyobozi butabizi.

Aba bantu batandatu baguye muri iki kirombe cy’amabuye y’agaciro giherereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.

Hari hamaze iminsi hakoreshwa imashini eshatu gushakisha aba bantu arikohazanwe n’iya gatatu kugira ngo imibiri y’aba bantu ishakishwe.Izi zikora zikora ijoro n’amanywa.

Iki gikorwa bigaragara ko kigoye, kuko abaturage muri aka gace bavuga ko uburebure bw’umwobo abo bantu baguyemo ufite metero 100 z’ubujyakuzimu, ikintu gishobora gukomerera abari gushakisha abo bantu.

Ikigo gishinzwe mine, peteroli na gaz mu Rwanda cyatangaje ko kitaramenya umuntu wakoreraga ubucukuzi mu kirombe cyaguyemo abantu 6 mu Karere ka Huye.

Ibitekerezo

  • Ariko kuki abantu bashaka kugira abanyarwanda bose injiji koko! Ahubwo iki ni n’igitutsi ku gihugu.
    Bishoboka bite ko ahantu kacukurwa imyaka 4 yose ku manywa y’ihangu, atari no mu ishyamba ry’inzitane bikavugwa ko a ahacukuraga, ibyo. bacukuraga n’ababakoreshaga batabizi!!!!
    Itungo rirona amakuru yose akamenyekana

    Aho hagomba kuba harimo ubugamvanyi bugambiriwe haba mu baturage no mu nzego z’ubuyobozi bose bakaba bararemye ishyirahamwe nka "ceceka" yo guhishira abakoze jenocide.
    Umuntu yakwibaza uburyo abantu bose batuye aho n’abayobozi bahurira kuri "solidarité" dans le mal. Bakwiye guhigishwa uruhindu bakazagaragarizwa abanyarwanda, icyaha cyazabahama bose imyirondoro n’amafoto yabo bigashyirwa ku ka rubanda.

    Uvuze bakunyuzaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa