Huye:Yafashwe asambanya umukobwa we avuga ko yanze kujya mu ndaya
Yanditswe: Thursday 05, Aug 2021

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 50 ukekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 15 babanaga mu rugo .
Icyaha uregwa akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 21, iryo kuwa 22 na 23 Nyakanga 2021 mu murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye, mu rutoki aho yarariraga ibitoki ngo batabyiba.
Mu ibazwa rye, ukekwa yemera ko yamusambanije iminsi itatu ikurikirana, abitewe n’uko umugore we yari yarahukanye ashaka ko umukobwa we (...)
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 50 ukekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 15 babanaga mu rugo .
Icyaha uregwa akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 21, iryo kuwa 22 na 23 Nyakanga 2021 mu murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye, mu rutoki aho yarariraga ibitoki ngo batabyiba.
Mu ibazwa rye, ukekwa yemera ko yamusambanije iminsi itatu ikurikirana, abitewe n’uko umugore we yari yarahukanye ashaka ko umukobwa we yamusimbura muri izo nshingano aho kujya mu ndaya.
Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kigera ku myaka 25.
Inkuru ya IGIHE
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *