Icyo u Rwanda ruvuga ku kuba abasirikare barwo bageze i Maputo
Yanditswe: Sunday 03, Nov 2024

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko nta basirikare barwo bari mu Murwa Mukuru wa Mozambique, Maputo, ko ahubwo bari mu Ntara ya Cabo Delgado aho bari mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.
Yolande Makolo yatanze ubu butumwa nyuma y’amakuru yari yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X, avuga ko abasirikare b’u Rwanda boherejwe i Maputo gufasha Leta guhangana n’abari mu myigaragambyo.
Imyigaragambyo y’i Maputo yatangiye nyuma y’uko bitangajwe ko Daniel Chapo w’ishyaka FRELIMO, yegukanye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Venancio Mondlane watsinzwe amatora yanze kwemera ibyayavuyemo ndetse asaba abamushyigikiye kwigaragambya.
Kubera iyi myigaragambyo, byatangiye guhwihwiswa ko Ingabo z’u Rwanda zaba zoherejwe i Maputo gufasha gucunga umutekano.
Umunyamakuru wo muri Afurika y’Epfo, Sophie Mokoena abinyujije kuri X yasabye u Rwanda kugira icyo ruvuga kuri aya makuru.
Mu kumusubiza, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko ibiri kuvugwa atari byo.
Ati “Nta basirikare b’u Rwanda bari i Maputo. Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri gusa mu Ntara ya Cabo Delgado, mu butumwa buhuriweho n’ingabo za Mozambique bwo kurwanya abarwanyi b’abahezanguni biyitirira imyemerere ya Islam bamaze igihe batera ubwoba abaturage b’iyo ntara.”
Ingabo z’u Rwanda zageze muri Mozambique muri Cabo Delgado mu 2021 zigiye gutanga umusanzu mu kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado, yari imaze imyaka yibasirwa n’abarwanyi bagendera ku matwara akaze ya kiyisilamu byari byaratumye ibihumbi byinshi by’abaturage bahunga.
Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko nta Munyarwanda wari waburira ubuzima muri izi mvururu zakurikiye amatora muri Mozambique, gusa hari abasahuwe.
Mu itangazo yashyize hanze, Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihuvu yagaragaje ko nyuma yo kubona ihohoterwa ryakorewe bamwe mu Banyarwanda ririmo gusahura no kwangiza ibikorwa by’ubucuruzi bwabo, ibihanganishije ariko ikabasaba kwigengesera.
Bwasabye buri wese aho atuye gusangiza amakuru Ubuyobozi bw’Umuryango nyarwanda uba muri Mozambique (RCA/Diaspora) ndetse n’Ubuyobozi bw’Ambassade kugira ngo aho bishoboka hashakwe ubutabazi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *