skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI:Abasenateri bagaragaye bubakira abatishoboye

Yanditswe: Saturday 12, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Itsinda ry’abasenateri, kuri uyu wa Gatandatu, ryifatanyije mu muganda rusange n’abaturage bo mu Bweyeye i Rusizi.
Abaturage bo mu Kagari ka Nyamuzi mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi bafatanyije n’abasenateri barimo Dushimimana Lambert na Dr Nyinawamwiza Laetitia muri uyu muganda rusange.
Muri iki gikorwa hatangiye kubakwa inzu ebyiri z’abaturage babiri batishoboye.
Hahomwe inzu z’abatishoboye bo mu tugari twa Gikungu na Nyamuzi muri uwo murenge ndetse hanasizwa ikibanza cy’ahazubakwa (...)

Sponsored Ad

Itsinda ry’abasenateri, kuri uyu wa Gatandatu, ryifatanyije mu muganda rusange n’abaturage bo mu Bweyeye i Rusizi.

Abaturage bo mu Kagari ka Nyamuzi mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi bafatanyije n’abasenateri barimo Dushimimana Lambert na Dr Nyinawamwiza Laetitia muri uyu muganda rusange.

Muri iki gikorwa hatangiye kubakwa inzu ebyiri z’abaturage babiri batishoboye.

Hahomwe inzu z’abatishoboye bo mu tugari twa Gikungu na Nyamuzi muri uwo murenge ndetse hanasizwa ikibanza cy’ahazubakwa ubwanikiro bw’ibigori mu Kagari ka Kiyabo.

Iri tsinda ry’abasenateri ryanagiranye ibiganiro n’ababaturage ku ngingo zitandukanye by’umwihariko ku bibazo by’umuryango aho basabye abagabo bo muri uyu murenge guhagarika burundu ingeso bamwe muri bo bari bafite yo guta ingo zabo bakajya ahandi bitwaje ko bagiye guhaha.

Ibitekerezo

  • Muzi kwisebya ubuse iyo mwigomwa igice cy’umushahara mukubaka inzu koko imbere y’utu tururi mukifotoza koko ndabagaye

    Ndabona bakoze kubaka inzu nk,iyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa