skol

IFOTO Y’UMUNSI: Abasirikare bagera ku 1000 barwanira ku butaka basoje amahugurwa yarimo imyitozo ikaze

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 November 2021

Uyu munsi, abasirikare hafi 1000 ba RDF barimo ba ofisiye bato n’abandi bafite andi mapeti basoje amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru,Advanced Infantry Training (AIT), agenewe ingabo zirwanira ku butaka.

Ni amahugurwa yari amaze amezi 6, yaberaga mu Ishuri rya Gisirikare i Nasho,mu Karere ka Kirehe.

AIT yashizweho kugira ngo yongere ubumenyi bw’abasirikare basanzwe kugirango babashe kwitwara neza mu gihe basohoza ubutumwa bwa RDF.

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi wari uyobowe n’umugaba w’Ingabo za RDF, Gen Jean Bosco Kazura, mu izina ry’umugaba w’ikirenga w’ingabo za RDF, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Mu ijambo rye, Umugaba w’ingabo za RDF, Gen Jean Bosco Kazura yashimye abahawe impamyabumenyi ku ntambwe bagezeho, ubwitange n’imyitwarire myiza.

Yashimye kandi ubuyobozi bw’ikigo cy’imyitozo harimo n’abigisha bakora amanywa n’ijoro kugira ngo bongere ubushobozi bwabo n’ubuhanga bw’abasirikare kugira ngo babe abayobozi n’abasirikare beza mu nshingano zabo.

Umuyobozi mukuru muri rusange, 2nd Lieutenant Fred Rugamba, yavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha kuzuza inshingano zabo.

Ati: "Njyewe nk’umu Ofisiye, nashoboye kongera ubumenyi buzamfasha kurushaho gukorera kigo ndetse n’igihugu cyanjye neza."



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rubavu: Akarere kiyemeje guhangana n’abiyise abuzukuru ba shitani bazwiho...

Abasore n’abana bazwi ku izina ry’abuzukuru ba shitani bamaze imyaka myinshi...
29 November 2021 0

Abanyeshuri 3 barohamye mu kiyaga cya Burera bagiye koga

Abanyeshuri batatu bigaga mu kigo cy’Ishuri cy’imyuga cya Centre pour la...
29 November 2021 0

Nyabihu: Polisi yafatanye umugore udupfunyika turenga ibihumbi 2...

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ugushyingo ahagana saa cyenda z’amanywa...
28 November 2021 0

Huye: Umugore akurikiranyweho kumena amazi ashyushye ku mugabo we amuziza...

Umugore w’imyaka 33 y’amavuko utuye mu Kagari ka Mugobore,Umurenge wa Simbi...
26 November 2021 0

Gasabo: Uruganda rukora amarangi rwafashwe n’inkongi y’umuriro

Uruganda Iyaga Plus rukora amarangi y’ubwoko butandukanye rwafashwe...
26 November 2021 0

IFOTO Y’UMUNSI: Abasirikare bagera ku 1000 barwanira ku butaka basoje...

Uyu munsi, abasirikare hafi 1000 ba RDF barimo ba ofisiye bato n’abandi...
25 November 2021 0