skol
fortebet

Ifoto y’umunsi: Perezida Kagame yagaragaye yambaye agapfukamunwa mu nama yagiranye n’aba Ofisiye I Gako [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 09, May 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Gicurasi 2020,Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda,yayoboye inama y’ingabo,yabereye mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako.

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, yagaragaye yambaye imyenda ya gisirikare ndetse yambaye n’agapfukamunwa muri iyi nama y’aba Ofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda, yayoboye mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera.

Iyi ni inama yabaye mu gihe u Rwanda kimwe n’isi byugarijwe n’icyorezo cya Coironavirus, ari nayo mpamvu Umukuru w’igihugu yagaragaye yambaye agapfukamunwa.

Mu mafoto yashyizwe hanze n’Ibiro by’umukuru w’igihugu, Village Urugwiro.yagaragaje aba ba Osisiye bateze amatwi perezida Kagame,ariko hubahirijwe amabwiriza y’igihugu yo kwirinda iki cyorezo, yo guhana intera hagati yabo no kwambara udupfukamunwa.

Icyakora, ibyo nyakubahwa perezida Kagame yaganiriye n’aba ba Ofisiye ntabwo byatangajwe.

Perezida Kagame aheruka kugaragara yambaye imyambaro ya gisirikare mu kwezi kwa 12/2018 ku kigo cya gisirikare cya Gabiro areberera imyitozo ya gisirikare.

Perezida Kagame ahuye n’aba basirikare nyuma y’Igihe gito akoze impinduka mu buyobozi bw’Igisirikare cy’u Rwanda aho iri shuri rya gisirikare rya Gako yarihaye umuyobozi mushya ari we Gen Ma.j Innocent Kabandana. Uyu yahawe uyu mwanya avuye ku mwanya w’Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara.

Izi mpinduka zabaye mu mepera z’ukwezi gushize kwa Mata 2020, zanasize Brig. Gen Ephrem Rurangwa agizwe umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Kuwa 18 Mata 2020,nibwo Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko Abanyarwanda bose bagomba gutangira kwambara udupfukamunwa, nk’uburyo bubafasha kurushaho kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Ni ubutumwa Minisitiri Dr Ngamije yatangarije RBA, nyuma y’uko byemejwe ko igihe cyo kuguma mu ngo cyongerewe kugeza ku itariki 30 Mata nyuma kikaza koroshywa.

Muri icyp kiganiro Minisitiri Ngamije yahaye RBA yagize ati "Ni icyemezo cyafashwe ko Abanyarwanda bagomba kukambara bose […] Leta n’abafatanyabikorwa bayo na ba rwiyemezamirimo, tugiye gukorwa ku buryo tuzaboneka ku isoko kandi ku giciro cyiza."




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa