skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI: Umusirikare w’u Rwanda yasuhuje uwa RDC mu buryo bwihariye

Yanditswe: Sunday 27, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu mashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umusirikare w’u Rwanda ahuriye n’uwa RDC mu kazi ko kurinda umutekano w’abaperezida b’ibihugu byombi birangira basuhuzanyije bahana ibipfunsi ibizwi nka "Chance".
Muri iyi minsi 2 ishize,abakuru b’Ibihugu b’u Rwanda na DRC,barasuranye aho Felix Tshisekedi yageze mu Rwanda kuwa Gatanu hanyuma Perezida Kagame w’u Rwanda asura Goma muri RDC kuri uyu wa Gatandatu.
Aya mashusho yafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena ubwo (...)

Sponsored Ad

Mu mashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umusirikare w’u Rwanda ahuriye n’uwa RDC mu kazi ko kurinda umutekano w’abaperezida b’ibihugu byombi birangira basuhuzanyije bahana ibipfunsi ibizwi nka "Chance".

Muri iyi minsi 2 ishize,abakuru b’Ibihugu b’u Rwanda na DRC,barasuranye aho Felix Tshisekedi yageze mu Rwanda kuwa Gatanu hanyuma Perezida Kagame w’u Rwanda asura Goma muri RDC kuri uyu wa Gatandatu.

Aya mashusho yafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena ubwo Perezida Kagame Paul yajyaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akakirwa na mugenzi we Antoine Felix Tshisekedi.

Aba basirikare bombi bahuye ubwo bari bacunze umutekano ku kiyaga cya Kivu i Goma ejo.

Mu biganiro bagiranye,harimo guhana ubufasha mu kugarura amahoro muri RDC yabuze kubera inyeshyamba zituruka hirya no hino.

Perezida Kagame yabwiye Abanyamakuru ati: "Ntidukwiye gukomeza uko kutizerana kuko guha imbaraga umutekano mucye n’ibindi bibi byose, kandi n’uyu muhate mu gufatanya mu bukungu ntacyo wageraho."

Perezida Tshisekedi yavuze ko kuva yajya ku butegetsi aharanira ko Congo ibana neza n’abaturanyi bayo icyenda (9) mu nyungu z’abaturage, ashima ko u Rwanda babanye neza.

Ati: "Ubu hari ubuvandimwe kandi bugomba gukomeza kubaho hagati y’abaturage bacu.

"Twatakaje imyaka myinshi turebana nabi, tubaho mu buryo bw’intambara, twangana, ubu rero harageze ngo tubeho duhana amahoro, urukundo n’ubufatanye mu bukungu."

Ikibazo cy’umutekano mucye uterwa n’inyeshyamba kimaze imyaka myinshi bagitinzeho mu kiganiro n’abanyamakuru, iki cyatumye hashyirwaho ibihe bidasanzwe n’ubutegetsi bwa gisirikare mu ntara za Kivu ya ruguru na Ituri ngo bashake uko kiranduka.

Perezida Kagame yavuze ko icyo cyemezo cya Tshisekedi cyari "gikwiye" kandi ubwacyo ari "ubutumwa bukomeye ko iki ari ikibazo gikomeye cyo gukemura"

Ati: "Ntiwagira umutuzo mu gihugu cyawe kandi igihugu gituranyi kivandimwe kidafite umutekano.

"Kutagira amahoro n’umutekano ntabwo bikwiye kuba ibintu bihoraho mu bihugu byacu cyangwa ibintu tugomba kumenyera tukabana nabyo nk’uburyo busanzwe bwo kubaho.

"Hari ikintu rero kigomba gukorwa, byahereye ku cyemezo cya perezida cyo guhangana n’umuzi w’ikibazo, imitwe iteza umutekano mucye mu karere."

Kagame yavuze ko "nibyifuzwa na DRC mu busugire bwayo u Rwanda rwatanga umusanzu warwo mu gukemura icyo kibazo."

Ati: "u Rwanda rwiteguye kwifatanya na DRC mu buryo ubwo aribwo bwose mu bushobozi bwacu kuri iki kibazo. Hari ibintu tutavugira mu itangazamakuru kugeza tumaze kubinozaho umugambi."

Yongeraho ati: "Dufite ubushobozi, dufite ubumenyi ku bibazo byacu n’ubushake bwo gufatanya, simbona uko cyatunanira…Nategereje igihe kirekire ngo bimwe muri ibi bibazo bicyemuke..."

Tshisekedi yavuze ko yategetse ibihe bidasanzwe muri ziriya ntara kubera uburyo ikibazo cy’umutekano mucye n’inyeshyamba cyari ingutu kandi giterwa n’ibintu byinshi.

Ati: "Birababaje ko harimo hato na hato uruhare rw’ingabo zacu, uruhare rw’abaturage bacu, uruhare rw’abaturanyi binjira iwacu, n’uruhare rwa sositeye zimwe zikora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihugu cyacu."


Umubano mwiza wageze no mu ngabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa