skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI:Umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda yakozwe ku mutima n’abana bafotowe batarangariye abasiganwa ku magare

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 05, May 2021

Sponsored Ad

skol

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP John Bosco Kabera yashimishijwe cyane n’abana 2 b’abakobwa bafotowe bavuye ku ishuri bambaye neza udupfukamunwa ndetse batarangariye abakinnyi bo gusiganwa ku magare bari muri Tour du Rwanda.
Uyu Muvugizi abinyujije kuri Twitter,yasabye abantu kwigana aba bana kuko bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 n’aya Gerayo Amahoro.
CP John Bosco Kabera yagize ati “Mbonye ino foto y’abanyeshuri:
Bambaye agapfukamunwa neza
Bahanye intera
Ntabwo (…)

Ntabwo barangaye mu muhanda

Gahunda ya #NtabeAriNjye na #GerayoAmahoro barayumva neza, batubere urugero. #NtaKudohoka

Benshi mu babonye iyi foto bavuze ko aba bana ari urugero rwiza rw’abantu bita ku bibareba kuko bo ntibigeze bahagarara ngo bakurikire Tour du Rwanda aho bakomeje gahunda yabo yo kwitahira.

iyi foto yafotowe na Plaisir Muzogeye uri mu bazwi cyane mu Rwanda mu gufotora amafoto meza ukorera Kigali Today.

Aba bakobwa bakoze benshi ku mutima kubera kwita ku bibareba

Ibitekerezo

  • Kwita kubyo umuntu yakagombye gukora nirwo rugero ninzira nyayo itugeza kubyo dushaka kugeraho

    Nibyiza cyane kuko buriwese agize umuco wo kwita kubimufitiye inyungu twatera imbere byihuse Aho kuba nyamujyiyo bigiye tukamenya igihe Niki? n’uko gihenda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa