"Igihugu cyacu kizarindwa mu myaka itari hasi y’ijana imbere"-Gen (Rtd) Kabarebe
Yanditswe: Friday 08, Sep 2023
Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, Gen (Rtd) James Kabarebe, yavuze ko uko Perezida Kagame yubatse igisirikare cya RDF bitanga icyizere ko mu myaka 100 iri imbere igihugu kizaba kikirinzwe neza.
Ibi yabitangaje tariki ya 1 Nzeri 2023 ku Cyicaro Gikuru cya RDF ku Kimihurura, ubwo habaga umuhango wo gusezera mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), abasirikare bakuru batandukanye bashimirwa umusanzu batanze mu rugamba rwo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no guteza imbere igihugu.
Gen (Rtd) Kabarebe na bagenzi be 11 bafite ipeti rya Jenerali bari mu basirikare baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru, umuhango usanzwe uba buri mwaka mu ngabo za RDF.
Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko kuba we na bagenzi be basezeye mu ngabo ari iby’agaciro kenshi, agaragaza ko mu gihe cyabo bakoze ibyo bari bashoboye ku buryo ntacyo bishinja.
Ati “Twe abasezeye uyu munsi dufite ishema ryinshi cyane kubera ko ntacyo twishinja, ntacyo tutakoze ku buryo umurage dusigiye barumuna bacu, ni umurage ukomeye cyane kandi twizera ko bazakomeza nabo bakawusoza neza.”
Yavuze ko gusezera mu ngabo ari ugutanga umwanya ku bakiri bato bafite imbaraga, kugira ngo igihugu gihore kirinzwe kandi gitera imbere.
Atu “Ukuntu nyakubahwa [Perezida Kagame] yubaka igisirikare cyacu, biratanga ko igihugu cyacu kizarindwa mu myaka itari hasi y’ijana imbere.”
Gen Kabarebe yagaragaje ko yari amaze igihe yiteguye umunsi nk’uwo kuko awufata nk’uw’agaciro.
Ati “Umugaba Mukuru akora urutonde rw’abazajya mu kiruhuko cy’izabukuru uyu mwaka, twarabiganiriye, ndamubwira nti niba ukora urutonde banza izina ryanjye ari ryo ushyira hejuru y’abandi bose, abandi bakurikire.”
“Nari nzi rero ko uyu munsi uzagera, nkibaza ijambo nzavuga kuri uyu munsi, nkumva ari ijambo riremereye cyane, nkumva ntabona amagambo akwiriye uko nabyifuzaga. Nagerageje kwandika imbwirwaruhame zitandukanye ndazisiba, ngeze aho mpitamo kuzavuga mbikuye ku mutima wanjye.”
Abasirikare baheruka gusezererwa mu ngabo harimo abari abafite ipeti rya General ari bo Gen James Kabarebe, Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano na Gen Fred Ibingira wabaye Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara.
Abandi ni Lt Gen. Frank Mushyo Kamanzi na Lt Gen Charles Kayonga mu gihe abafite ipeti rya General Major ari Martin Nzaramba, Eric Murokore, Augustin Turagara, Charles Karamba na Albert Murasira uheruka kugirwa Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi.
Hari nanone Brig. Gen Chris Murari, Brig Gen Didace Ndahiro na Brig Gen Emmanuel Ndahiro biyongeraho ba ofisiye bakuru 83, ba ofisiye bato batandatu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *