skol
fortebet

Iminsi yabo ni mbarwa- Perezida Kagame avuga ku bagihohotera abarokotse Jenoside

Yanditswe: Sunday 17, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko bidakwiye ko mu 2024 umuntu ashobora kuzira icyo ari cyo cyangwa icyo abandi bazize mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko abantu batagomba kwicara ngo babifate nk’aho ari uko bigomba kugenda.

Sponsored Ad

Ubwo yari Ihuriro rya 17 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Umukuru w’Igihugu yavuze ko abagica mu rihumye inzego zitandukanye bakagira uruhare muri ibyo bikorwa byo guhuhotera abarokotse Jenoside ko batazabura guhanwa.

Mu kiganiro ku ishusho y’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Rwanda cyatanzwe, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ko hari ahakigaragara ibikorwa bibi byibasira abarokotse Jenoside.

Yagize ati "Muri aya mezi 3 ashize twagiye tubona ingero z’ahongeye kuba ubwicanyi bwibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bamwe mu babikora ugasanga ari n’abagize uruhare muri Jenoside barangije ibihano cyangwa se abo mu miryango yabo, n’ejo hari umukecuru biciye Rukumberi harimo no kwica ku buryo bubi cyane, bamukata umutwe bamuhamba mu ngarani iwe."

"Mu kwezi kwa 8 twagize izindi ngero 4, hari abacitse ku icumu 2 bishwe mu Karere ka Nyaruguru, undi mu Karere ka Karongi ndetse na Ruhango, nubwo igipimo ari cyiza ariko haracyari ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya Jenoside tugomba kurandura burundu.

Perezida Kagame yakomeje ku bahawe imbabazi bari bakurikiranyweho ibyaha birimo n’ibirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bakongera kubyijandikamo, avuga ko abo batazihanganirwa.

Yagize Ati “Ubu muri 2024 muri uku kwezi turimo, umuntu akazira icyo ari cyo cyangwa icyo abandi bazize mu myaka yashize, tukicara tukabyemera tukabifata nk’aho ariko bigomba kugenda?. Ntabwo ari ko bigomba kugenda muri ba bandi bafite ubushake, bafite ubushobozi n’uburakari bwo kuvuga ngo ibyatubayeho mu mateka ntibizasubire. Ntabwo bikwiriye na busa.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko igiteye impunge usanga benshi muri bogezwa n’abantu bo hanze y’Igihugu, ugasanga barabashimira ko ari ibitangaza cyangwa ngo barwanira demokarasi, gusa avuga ko bigiye kongera guhagurukirwa ababigiramo uruhare bose bakabibazwa, abagira inama yo kubireka mu maguru mashya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa