Minisitiri Busingye yagaragaje ibintu 2 bikenewe ngo impanuka zo mu muhanda zishire
Yanditswe: Thursday 22, Nov 2018
Minisitiri w’ ubutabera akaba n’ intumwa nkuru ya Leta yavuze ko impanuka ziterwa n’ abantu atari Imana yaziremye yongeraho ko kuzirinda bishoboka kandi byoroshye.
Minisitiri Johnston Busingye ufite mu nshingano polisi y’ u Rwanda yabitangaje mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2018. Ni ubutumwa atangaje mu gihe polisi y’ u Rwanda iri mu cyumweru cyahariwe ubukangurambaga bugamije kwirinda impanuka zo mu muhanda.
Yagize ati “Impanuka zo mu muhanda ntabwo zikwiye kubaho. Ntabwo ziri mu byo Imana yaremye. Kuzirinda birashoboka. Ziterwa n’ ibikorwa cyangwa kwirengagiza nk’ abantu nkanjye nawe. Kwirinda impanuka icyo bisaba gusa ni ukwirinda ibyo bikorwa n’ uko kwirengagiza. Reka buri umwe muri twe akore icyo uko ashoboye dukumire impanuka”
Muri iki cyumweru cyahariwe kwirinda impanuka zo mu mihanda polisi y’ u Rwanda isura abaturage ikabasobanurira amategeko y’ umuhanda n’ icyo bagomba gukora mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Imibare itangwa na polisi yerekana ko impanuka akenshi ziterwa n’ ubusinzi, uburangare, no kugenderana nabi mu muhanda.
Nubwo bimeze gutya ariko polisi y’ u Rwanda ivuga ko impanuka zo muhanda zagabanutseho 60% aho imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zishyiriwemo utwuma tugena umuvuduko ntarengwa w’ imodoka tuzwi nka ‘Speed governor’
Mu bikorwa polisi yakoze mu rwego rwo gukangurira abaturarwanda kwirinda impanuka harimo no kuba kuri uyu wa Gatatu yasuye abakomerekeye mu mpanuka barwariye mu bitaro bya Kabgayi buri murwayi agahabwa ibihumbi 72 by’ amafaranga y’ u Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *