skol
fortebet

Indege ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’ u Rwanda iraswaho

Yanditswe: Wednesday 28, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu masaha yo mu gitondo kuri uyu wa Gatatu, indege y’intambara ya Congo yinjiye mu kirere cy’u Rwanda, nyuma humvikana amasasu y’imbunda nini bikekwa ko abasirikare bagerageje kuyirasaho.
Ahagana saa 10h46’ Indege ya RC Congo,Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda igera ku kibuga cy’indege cya Rubavu ariko isubizwayo igitaraganya.
Abaturiye hafi y’aho byabereye bavuga ko humvikanye amasasu batazi uruhande avugiyemo.
Uruhande rw’u Rwanda ntacyo ruravuga ku byabaye, gusa no mu kwezi gushize u (...)

Sponsored Ad

Mu masaha yo mu gitondo kuri uyu wa Gatatu, indege y’intambara ya Congo yinjiye mu kirere cy’u Rwanda, nyuma humvikana amasasu y’imbunda nini bikekwa ko abasirikare bagerageje kuyirasaho.

Ahagana saa 10h46’ Indege ya RC Congo,Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda igera ku kibuga cy’indege cya Rubavu ariko isubizwayo igitaraganya.

Abaturiye hafi y’aho byabereye bavuga ko humvikanye amasasu batazi uruhande avugiyemo.

Uruhande rw’u Rwanda ntacyo ruravuga ku byabaye, gusa no mu kwezi gushize u Rwanda rwamenyesheje amahanga ko indege ya gisirikare ya Congo yavogereye ikirere cyarwo.

Hari amakuru avuga ko iyi ndege yari ivuye kurasa ku mutwe wa M23 inyura mu Rwanda, abasirikare bayirasaho, isubira aho yari ivuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa