skol

Polisi yahakanye ko camera yayo #Sophia itigeze yibwa [Yavuguruwe]

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 March 2022

Mu ijoro ryakeye,byavuzwe ko Camera ya Police izwi kw’izina rya Sofia,yifashishwa mu guhana abarenze ku muvuduko ugenwe wo mu muhanda, yari ku muhanda Kigali - Musanze hafi y’ishuri rya VVA(Virunga Valley Academy) yibwe.

Amakuru yavugaga ko iyi camera yibwe n’umuntu utaramenyekana mu masaha y’ijoro ryo kuwa 21 Werurwe 2022.

Icyakora Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter,yahakanye aya makuru ivuga ko iki gikoresho cyayo kitibwe nkuko byari byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye.

Kimwe mu binyamakuru kikimara kuyitangaza,Polisi y’u Rwanda yatangaje iti "Aya makuru mutangaje ni ibinyoma.Turabagira inama y’uko mbere yo gutanzaga inkuru mukwiye kubanza kubaza inzego z’ibishinzwe. Murakoze."

Iyi n’indi camera ya Sofia yibwe nyuma y’iyo mu Bugesera yaburiwe irengero mu Ukuboza umwaka ushize.

Icyo gihe, abaturage bavuze ko iyi Camera yibwe mu masaha ya Saa sita z’amanywa, ariko hakaba hari n’abemeje ko abapolisi bayibagiriwe ku muhanda abajura barayitwarira.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyanza: Umugabo yitemeye umwana n’umugore we abaziza imitungo

Umugabo wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza akurikiranyweho gutema...
17 May 2022 0

Gasabo: Inzego zishinzwe umutekano zarashe abacyekwaho ubujura bari bitwaje...

Inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda zarashe abasore bakekwaho ubujura...
17 May 2022 1

Sergeant Robert uherutse gutoroka u Rwanda yafatiwe muri Uganda

Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko uwahoze ari umusirikare w’u Rwanda...
16 May 2022 0

Kigali: Abamotari bahishuye impamvu bitwikira ijoro bagahenda...

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko...
13 May 2022 0

U Rwanda na Uganda bateye indi ntambwe ishimangira ubwiyunge

Nyuma y’uruzinduko rw’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paulo Kagame muri Uganda...
13 May 2022 0

Wa mukobwa waburiwe irengero yenda kuba umubikira yabonetse

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko umukobwa witeguraga kuba...
12 May 2022 1