skol
fortebet

Inkeragutabara yafashwe iri kwaka ruswa y’ibihumbi 100 FRW umuturage

Yanditswe: Wednesday 28, Oct 2020

Sponsored Ad

Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umuntu wari Inkeragutabara witwa Ruzindana Samuel wafatiwe mu cyuho asaba umuturage amafaranga ibihumbi 100 Frw kugira ngo atamusenyera ubwiherero yubatse binyuranyije n’amategeko.

Sponsored Ad

Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko Ruzindana yasabye ayo mafaranga umuturage utuye mu Murenge wa Gatsata, Akagari ka Nyamugari kugira ngo atamusenyera ubwiherero n’igikoni yubatse.

Iri tangazo riikomeza rivuga ko “akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira impano cyangwa indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko cyangwa ntihakorwe icyagombye gukorwa”.

Uyu mugabo afungiwe kuri Station ya Polisi ya Gatsata mbere y’uko akorerwa dosiye igashyikirizwa ubushinjacyaha.

Aramutse ahamijwe n’Urukiko iki cyaha, yahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Urwego rw’Umuvunyi rukomeje gukangurira Abaturarwanda gukumira no kurwanya ruswa, batanga amakuru ku gihe. Abaturarwanda barasabwa gutanga amakuru ku bikorwa n’ abantu babasaba indonke kugira ngo bakorerwe ikinyuranyije n’amategeko cyangwa ntihakorwe icyagombye gukorwa.

Barasabwa gutanga amakuru ku Rwego rw’Umuvunyi bahamagara kuri nomero itishyuzwa 199, cyangwa bakohereza ubutumwa bugufi kuri 1990 cyangwa ubutumwa kuri email [email protected]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa