skol
fortebet

Inyubako ya Makuza Peace Plaza" yahiye

Yanditswe: Wednesday 03, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Inzu izwi nka Makuza Peace Plaza mu karere ka Nyarugenge yafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa 03 Nyakanga. Amakuru avuga ko Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, iri mu bikorwa byo kuyizimya.

Sponsored Ad

Amashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza iyi nyubako iherereye mu mujyi rwagati iri gucumba umwotsi,abantu benshi bashungereye.

Icyakora na polisi yari ihari iri kuzimya iyi nyubako iri mu zizwi mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface yatangarije Kigali Today ko inkongi ikimara gufata iyi nzu inzego z’umutekano zihutiye gutabara.

Ati "Ishami rishinzwe kuzimya inkongi ryihutiye kuhagera kugira ngo barebe niba nta bantu n’ibintu bari muri iyo nyubako kugira ngo batabarwe hakiri kare".

ACP Rutikanga avuga ko inkongi ntawe yahitanye cyangwa ngo ayikomerekeremo.

ACP Boniface Rutikanga yavuze ko amaduka 3 yakoreraga mu gice cyo hasi mu nyubako yo kwa Makuza, ariyo yibasiwe n’inkongi y’umuriro ibicuruzwa byarimo bikangirika.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko n’ubwo inkongi y’umuriro yazimijwe hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyayiteye.

Inyubako ya Makuza Peace Plaza yuzuye itwaye miliyoni zirenga 40 z’amadolari.Yatashywe na Perezida Kagame kuwa 10 Kanama 2015.

Hashize iminsi mike Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) isabye ko hongerwa ibikoresho byifashishwa mu kuzimya umuriro mu mijyi yunganira Kigali kugira ngo hizerwe umutekano w’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa