skol
fortebet

Iyo hataba RDF, Bangui iba yarafashwe: Brig Gen Rwivanga

Yanditswe: Friday 06, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko iyo hatabaho umusada wa RDF kuri ubu imitwe y’inyeshyamba ishyigikiye François Bozizé wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Centrafrique yakabaye yarisubije ubutegetsi bw’iki gihugu.

Sponsored Ad

Brig Gen Rwivanga yabigarutseho mu kiganiro yahaye RBA cyibanze ku rugendo rw’imyaka 20 ishize u Rwanda rutangiye ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

Mu myaka 20 ishize u Rwanda rumaze kohereza abasirikare barenga 82,000 mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro, ibirugira igihugu cya Kane ku Isi mu bibufitemo ingabo nyinshi.

Ni ubutumwa rwatangiriye mu ntara ya Darfur yo muri Sudani muri 2006, rubukomereza muri Sudani y’Epfo muri 2011 ndetse no muri Repubulika ya Centrafrique.

Aha muri Centrafrique usibye kuba u Rwanda ruhafite ingabo ziri mu butumwa bwa Loni, kuva muri 2021 runahafite izindi ngabo rwoherejeyo biciye mu masezerano y’ubufatanye ibihugu byombi byasinyanye.

Izi ngabo zoherejweyo mu gihe iki gihugu cyari gisumbirijwe n’imitwe y’inyeshyamba ishyigikiye Bozizé yashakaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra.

Brig Gen Ronald Rwivanga yasobanuye ko u Rwanda rwahisemo kohereza ziriya ngabo zindi muri Centrafrique, bijyanye no kuba hari imbogamizi z’uko ingabo ziri mu butumwa bwa Loni ntacyo zagombaga gukora ngo zitabare ubutegetsi bwa Touadéra n’abaturage barimo bicwa, kuko manda yazo itazemerera kujya mu mirwano.

Yunzemo ko iyo ingabo z’u Rwanda zidatabara kuri umujyi wa Bangui usanzwe ari umurwa mukuru wa Centrafrique wakabaye warafashwe.

Yagize ati: "Perezida Bozizé yafashe igisirikare gikomeye batera Bangui. Bangui rero yari gufatwa iyo hataba umusada wacu. Muri 2015 hano twakoze inama twafatiyemo ibyemezo by’uko tugomba guhindura uburyo bw’imikorere ya Loni, ariko nta cyahindutse. Kuko ibibazo byabaye muri Centrafrique mu 2021 byagaragaje ko hari inenge ikomeye cyane muri système y’Umuryango w’Abibumbye."

Rwivanga yunzemo ko kuri ubu u Rwanda runiteguye kujya gutanga umusanzu no mu bindi bihugu birimo umutekano muke, mu gihe cyose ruzaba rwitabajwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa