skol

Jay Polly n’abandi bantu 11 bafashwe bishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bafite ibiyobyabwenge

Yanditswe: Sunday 25, Apr 2021

Umuraperi Jay Polly n’abandi bantu 11 batawe muri yombi barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.Aho bafatiwe i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali ngo polisi yasanze bananywa ibiyobyabwenge birimo urumogi.
Kuri iki Cyumweru,Polisi y’u Rwanda yerekanye Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly na bagenzi be,basanzwe i Kibagabaga bari mu birori kandi bitemewe.
Uretse kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 Polisi y’u Rwanda yatangaje ko banafatanywe ibiyobyabwenge birimo urumogi (…)

Umuraperi Jay Polly n’abandi bantu 11 batawe muri yombi barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.Aho bafatiwe i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali ngo polisi yasanze bananywa ibiyobyabwenge birimo urumogi.

Kuri iki Cyumweru,Polisi y’u Rwanda yerekanye Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly na bagenzi be,basanzwe i Kibagabaga bari mu birori kandi bitemewe.

Uretse kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 Polisi y’u Rwanda yatangaje ko banafatanywe ibiyobyabwenge birimo urumogi n’imiti yongerera ingufu abagabo mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina izwi nka "Puturi".

Aba bose bari bafite ibyangombwa byerekana ko bipimishije COVID-19 by’ibihimbano ndetse umuganga wabibahaye nawe yatawe muri yombi.

Ku itariki ya 4 Kanama 2018,Jay Polly yatawe muri yombi ajya gufungirwa muri kasho ya Remera mu Mujyi wa Kigali nyuma y’uko abaturanyi be batabaje inzego zishinzwe umutekano ubwo bumvaga akubita umugore we.

Icyo gihe,Jay Polly yemeye ibyo ashinjwa byose avuga ko yabitewe n’ubusinzi, anabisabira imbabazi ariyo mpamvu tariki ya 24 Kanama 2018,Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe umwanzuro wo kumukatira igifungo cy’amezi 5.Yaje gufungurwa tariki ya 01 Mutarama 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa