
Mu Karere ka Kamonyi urenze ku cyapa imodoka zihagararaho cya Musambira, munsi ya Paruwasi Musambira, habereye impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi ya RFTC yavaga mu Mujyi wa Kigali, n’imodoka ya Toyota Hilux Vigo yavaga mu Karere ka Muhanga, hakaba hari abakomeretse.
Umushoferi wa Vigo ngo ntacyo yabaye, naho abo mu modoka itwara abagenzi ya RFTC, bakomeretse byoroheje, bose bakaba bajyanwe kwa muganga.
Umwe mu babonye iyo mpanuka iba yabwiye Kigali Today ko iyo Vigo yihutaga cyane, ari nabyo bishobora kuba byatumye igonga imodoka ya RFTC, mu gushaka kubisikana n’izindi modoka.
Urebye uko amashusho yafashwe n’ababonye iyo mpanuka, wakeka ko Vigo yagonganye n’indi modoka, ikaza no kugongwa na bisi ya RFTC iyiturutse inyuma, ariko siko bimeze kuko ngo Vigo yazamukaga yagonze iyo bisi igahita yihindukiza, kubera umuvuduko mwinshi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *