skol
fortebet

Kamonyi: Ikamyo yari yikoreye amatoni ya SOSOMA yakoze impanuka abaturage babuzwa kuyegera

Yanditswe: Saturday 30, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu rukerera rw’uyu wa 30 Nyakanga 2022, ikamyo yari yikoreye toni nyinshi za Sosoma zari mu mifuka ifunze yanditseho USAID,yakoreye impanuka mu Kagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira ahazwi nko mu ry’Abasomari,mu karere ka Kamonyi.
Iyi kamyo yamanukaga yerekeza I Muhanga nubwo bitazwi aho yari ijyanye umuzigo,yakoze impanuka imifuka myinshi y’ifu irameneka.
Ikinyamakuru Intyoza.com dukesha iyi nkuru cyageze ahabereye iyi mpanuka,kivuga ko iyi kamyo yarenze umuhanda wayo, irenga ibisima (...)

Sponsored Ad

Mu rukerera rw’uyu wa 30 Nyakanga 2022, ikamyo yari yikoreye toni nyinshi za Sosoma zari mu mifuka ifunze yanditseho USAID,yakoreye impanuka mu Kagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira ahazwi nko mu ry’Abasomari,mu karere ka Kamonyi.

Iyi kamyo yamanukaga yerekeza I Muhanga nubwo bitazwi aho yari ijyanye umuzigo,yakoze impanuka imifuka myinshi y’ifu irameneka.

Ikinyamakuru Intyoza.com dukesha iyi nkuru cyageze ahabereye iyi mpanuka,kivuga ko iyi kamyo yarenze umuhanda wayo, irenga ibisima byashyizwe muri iri korosi ry’ahazwi nko mu ry’Abasomari rikunze kutorohera ibinyabiziga, imanuka mu gashyamba, imifuka yari yuzuyemo ifu ya Sosoma y’umuhondo isandara ku bwinshi aho impanuka yabereye.

Intyoza.com ivuga ko umushoferi ariwe wakuwe muri iyi kamyo bigoranye mu ma saa mbiri za mu gitondo ashyira saa tatu. Yari muzima, ahita ajyanwa kwa muganga.

Icyateye iyi mpanuka ntabwo kiramenyekana kuko na Shoferi wakavuze uko byagenze yajyanywe kwa muganga.

Abayobozi batandukanye barimo Meya wa Kamonyi, Umuyobozi wa Polisi n’izindi nzego bari aho impanuka yabereye.

Bamwe mu baturage bari bahuruye babwiye umunyamakuru ko bababajwe n’iyi mpanuka, ariko kandi bikabababaza kurushaho kuba iyi fu bamwe bavuga ko badaheruka kumva uburyohe bwayo batabashije kuyifataho ngo bajye kunywa igikoma cyangwa se bateke umutsima. Gusa ngo hari abataviriyemo aho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa