skol
fortebet

Kamonyi: Polisi yafunze umugabo ukekwaho gutema umugore we

Yanditswe: Wednesday 05, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Nsengiyumva Jean Bosco w’imyaka 58, akekwaho gukubita no gukomeretsa umugore we akoresheje umupanga, aho yamutemye ibice bitandukanye by’umubiri birimo amaboko n’amabere.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Kagina, mu Mudugudu wa Kagina yatawe muri yombi ku wa 4 Werurwe 2025.

Ku bw’amahirwe uyu mugore ntiyapfuye, ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yatawe muri yombi naho umugore we akaba yajyanywe mu Bitaro bya Remera Rukoma.

Ati “Arakekwaho gukubita no gukomeretsa umugore we akoresheje umupanga, yafashwe ndetse afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.”

SP Habiyaremye yaboneyeho kwibutsa abaturage ko nta n’umwe uzijandika mu byaha ngo birangirire aho, kuko Polisi ihora iri maso, yiteguye gushyikiriza amategeko uwakoze icyaha wese ngo abihanirwe by’intangarugero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa