Kamonyi-Ruyenzi:Abajura bitwikira ijoro bongeye gukangaranya abaturage
Yanditswe: Thursday 02, Nov 2023
Abaturage mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi, bongeye gukangarana nyuma yo kubona ibisambo ruharwa byagarutse mu baturage.
Ninyuma y’iminsi itatu hongeye kugaragara gutega abaturage mu mayira bakamburwa za Telefone n’amasakoshi y’Abagore.
Abaturage bo kuri Tambwe, bari bamaze iminsi bajujura ko impamvu ubujura bwagarutse byatewe n’ ibisambo bibiri ruharwa bizwi ku mazina ya PATRICK wo kwa Muzehe KAGAMBAGE kuri Tambwe na ZIDANE ukomoka mu Ngororero n’abandi bafatanya bagarutse.
Aba bajura bongeye kwambura abaturage bakubutse mu bigo by’igororamuco bya Nyagatare n’ahandi, ubu bikaba byongeye gukora agatsiko k’abagizi ba nabi.
Mu minsi ine ishize, aba bajura bateze umuturage wo hirya y’amashuri ya Morning Star baramwambura, bamwe muribo bajya inama yo ku mwica kuko yamenye mazina yumwe muribo.icyakora ZIDANE yarabyanze kuko yasanze amuzi.
Ibi bisambo byari bimaze iminsi bicukuye inzu y’umuturage hafi yo kuri ADEPER werekeza Gihara ku muhanda wa kaburimbo aho bita ku ishyamba rya NGOGA nkuko babyigambye mu kabari bamaze gusinda.
Ku mugoroba wo kuwa 31/10/2023 nibwo bagiye kwiba ku musaza witwa Samuel ku ryanyuma hafi yaho bita ku ba Yehova bamaze gutwara Gaz na matora bafatwa bagarutse gutwara ibyasigaye, ubu bakaba baraye bashyikirijwe sitasiyo ya Police RUNDA .
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *