skol
fortebet

Karongi:Impanuka ikomeye yakomerekeyemo Abantu

Yanditswe: Saturday 02, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi, habereye impanuka y’ikamyo yagonganye na Coaster yari itwaye abagenzi, hakomereka abantu 13 bari muri iyo Coaster.

Sponsored Ad

Iyo mpanuka yabereye ku muhanda uturuka ku Rutare rwa Ndaba werekeza i Rubengera, aho mu bagenzi 13 bakomeretse, bane muri bo bakomeretse bikomeye bagejwejwe mu bitaro, abandi bajyanywe mu Kigo Nderabuzima cya Rubengera, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard yabitangaje.

Ati: ‟Ikamyo igonganye na Coaster mu bagenzi bari muri iyo Coaster 13 barakomereka, aho bane bakomeretse bikomeye, icyenda bakomereka byoroheje. Bamwe bamaze kugezwa mu bitaro bya Kibuye, mu gihe abandi bajyanwe mu Kigo Nderabuzima cya Rubengera”.

Yakomeje agira ati: ‟Ni amakuru tumenye mu kanya mu ma saa cyenda n’iminota 45. Aho iyo mpanuka yabereye ni mu gace karimo amakorosi menshi, iyo umushoferi yarangaye gato imbere ye hakaza indi modoka ashobora kuyigonga, bisaba kuhagera ukitonda cyane".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa