skol
fortebet

Karongi: Inkuba Yakubise Abantu 12 bane muri bo bahasiga ubuzima

Yanditswe: Monday 06, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Murambi mu Kagari ka Mubuga, haravugwa urupfu rw’abantu bane bazize inkuba yabakubise kuri iki Cyumweru. Muri rusange yakubise abantu 12 nk’uko Meya wa Karongi Gerald Muzungu yabibwiye Taarifa Rwanda.

Sponsored Ad

Byabaye mu mugoroba ubwo abo bantu barimo n’abana bajyaga kugama mu nzu itaruzura iri hafi aho, inkuba ikahabakubitira.

Ati: “ Nibyo koko ibyo byago byarabaye ubwo abantu 12 barimo abana bajyaga kugama imvura yari ibasanze mu nzira, inkuba ikahabakubitira. Abantu bane barimo abana bahise bapfa, abandi umunani bajyanwa kwa muganga”.

Meya yasabye abaturage kuzirikana ko Akarere kagaragaramo imvura n’inkuba bityo ko bakwiye kwitwararika bakirinda kuzitegeza.

Asaba abantu kwirinda kugama ahantu hitaruye kandi bakirinda kuhugamira icyarimwe ari benshi.

Avuga ko iyo baza kuba ari bake, umubare w’abo inkuba yahitanye wari bube muto.

Muzungu yabwiye Taarifa Rwanda ko abapfuye bazashyingurwa kuri uyu wa Kabiri tariki 07, Mutarama, 2024, yihanganisha ababuriye ababo muri ibyo byago.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa