skol

Karongi: Polisi yabafashe bagiye kwambura Abaturage nyuma y’ibyumweru 2 birukanywe mu ngabo z’u Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 July 2021

Ku mugoroba wa tariki ya 06 Nyakanga abapolisi bakorera mu Karere ka Karongi bafashe uwitwa Niyoyita Jean Pierre w’imyaka 28 na Ntambara Fred w’imyaka 48, bafashwe bamaze kwambura abaturage amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 55 biyita abasirikare nyamara barirukanywe mu ngabo z’u Rwanda. Bafatiwe mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Nyarusazi, Umudugudu wa Bwishyura.


Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abaturage batanze amakuru ku nzego z’ibanze nazo zibimenyesha abapolisi. Bahageze saa kumi z’umugoroba bahasanga abo bantu bari mu baturage barimo kubaka amafaranga bababwira ko nibatayatanga babahamagariza abapolisi.

Ati” Tukimara kubafata twashakishije amakuru dusanga Niyoyita na Ntambara bamaze ibyumweru bibiri birukanywe mu ngabo z’u Rwanda kubera imyitwarire mibi. Bamaze gusezererwa nyuma y’icyumweru kimwe batangiye kujya mu baturage uwo basanze akora ibinyuranye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bakamuca amafaranga bamubwira ko ari abasirikare kuko hari n’amakarita bari bafite. Amafaranga bayacaga abo basanze barimo gucuruza inzoga mu tubari.”

CIP Karekezi yavuze ko bariya bantu bahera ku mafaranga ibihumbi 100 utayafite bagaciririkanya, uwo munsi bafashwe bamaze kwambura abantu batanu, batatu bamaze kubaha ibihumbi 55 hasigaye abandi babiri bagombaga kubaha ibihumbi 40 bombi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru ariko abasaba kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kuko bivugwa ko abo bantu bari bamaze icyumweru bambura abantu muri ubwo buryo. Yabasabye kujya baba maso ntihagire ubashuka kuko igihe cyose Polisi iri mu bikorwa byayo abapolisi baba bambaye umwambaro w’akazi.

Ati” Dukangurira abaturage kujya bashishoza ku bantu biyitirira inzego, bariya bantu biyitiriraga urwego badakorera. Niyo baba abasirikare nta musirikare w’u Rwanda wagenda yaka amafaranga abaturage cyangwa agenda abatera ubwoba ngo n’utayampa ndaguhamagariza abapolisi. Iyo myitwarire yonyine yakagombye gutera impungenge abaturage.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bwishyura.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubifitiye ububasha, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 283 yo ivuga ko Umuntu wese, wahawe ububasha n’Igihugu cyangwa wahawe ubutumwa mu rwego rw’umurimo rusange w’Igihugu cyangwa wahawe inshingano ku bw’amatora, ukomeza imirimo nyuma yo kumenyeshwa ko atakiri muri iyo mirimo cyangwa nyuma yo kurangiza manda ye, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ingabire Victoire yongeye guhamagazwa na RIB

Umuyobozi w’Ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa gukorera mu gihugu,...
18 October 2021 0

Polisi yaburiye abakomeje gukora amanyanga mu ikorwa ry’ibizamini byo kubona...

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira ku cyicaro cya...
16 October 2021 0

Kirehe: Yafatanwe metero 40 z’insinga z’amashanyarazi bikekwa ko yibye ubwo...

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukwakira Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe...
14 October 2021 0

Musanze: Ikamyo yagonganye n’ivatiri igwa igushije urubavu [AMAFOTO]

Imbere y’Ibiro by’Akarere ka Musanze, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri...
12 October 2021 0

Huye: Umukobwa yafatanwe ibikoresho bya polisi ashaka gutuburira...

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira ahagana saa yine...
11 October 2021 0

Rulindo: Imvura n’umuyaga byasenye inzu zirenga 200 zirimo inyubako z’ikigo...

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwatangaje ko bwatangiye kubarura ibyangijwe...
11 October 2021 0