skol

Kayonza: Abandi babiri bakwirakwizaga urumogi mu baturage bafatanwe ibiro 10 byarwo

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 August 2021

Tariki ya 6 Kanama nibwo abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) bafashe Ndaziramiye Aimable afite ibiro 12 by’urumogi. Kuri iki cyumweru tariki ya 8 Kanama aba bapolisi bafashe uwarumuhaga ariwe Hakizimana Protogene w’imyaka 44 n’umuhungu we witwa Mushiyibu w’imyaka 20.


Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi mu Karere ka Kayonza, Chief Inspector of Police (CIP) Honore Havugimana yavuze ko Hakizimana yafashwe n’ubundi ari mu bikorwa byo gukwirakwiza urumogi mu bacuruzi barwo bato kuko we yaruranguzaga.

Yagize ati” Abaturage bo mu Murenge wa Nyamirama baduhaye amakuru ahagana saa kumi n’imwe za nimugoroba ko Hakizimana arimo gukoresha umuhungu we Mushiyibu mu gukwirakwiza urumogi mu baturage. Abapolisi barabakurikiye bafatirwa mu nzira bavuye mu rugo iwabo mu Murenge wa Nyarurema bagana mu kagari ka Musumba mu Murenge wa Nyamirama bafatanwa ibiro 10 by’urumogi.”

Hakizimana amaze gufatwa yahishuye ko urumogi arukura mu Murenge wa Ndego aho abandi bacuruzi barubika nyuma yo kuruvana mu gihugu cya Tanzaniya banyuze mu mugezi w’Akagera bagakomeza mu kiyaga cya Kagoma.

CIP Havugimana yashimye uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano barwanya ibyaha, yabasabye gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe mu rwego rwo gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge byo ntandaro y’ibindi byaha.

Hakimana n’umuhungu we bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyarurama kugira ngo hatangire iperereza.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Polisi yataye muri yombi umugabo ushinjwa kwambura umugore ibihumbi 222...

Polisi y’u Rwanda ikorera mu nkambi ya Mahama yafashe umurundi uba muri iyi...
8 December 2021 0

Nyagatare: Abasore batatu bafatanwe amafaranga y’amiganano arenga ibihumbi...

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare kuri iki Cyumweru tariki ya...
7 December 2021 0

Kicukiro: Umugabo yatawe muri yombi ashinjwa kwica umugore we bapfa...

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Kanyamibare...
7 December 2021 0

Polisi yafashe abagabo babiri bakurikiranweho gutanga ruswa no kugurisha...

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Ukuboza 2021, Polisi y’u Rwanda yataye...
6 December 2021 0

Nta Camera zigenzura umuvuduko, zizongera gushyirwa ku byapa biri munsi ya...

Polisi y’u Rwanda yavuze ko nta Camera zigenzura umuvuduko, zizongera...
3 December 2021 0

Rubavu: Batangiye guterwa n’abajura kubera umuriro umaze amezi 3...

Abaturage bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba bahangayikishijwe...
2 December 2021 0