skol
fortebet

Kayonza: Inzoka nini cyane yagonzwe na moto ivamo ihene yari yamize

Yanditswe: Tuesday 29, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 28 Kamena 2021,umuyobozi w’amashuri abanza ya Mucucu, Mbarushimana Theophile yagonze na moto inzoka y’uruziramire ivamo ihene yari yamize.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wagonze iki kiyoka,ngo yabanje kugira ubwoba kubera ubunini bw’iyi nzoka ariko abashumba baza kuhagoboka barayikubita ihita ivamo ihene yari imaze kumira.

Iyi nzoka nini cyane yateye benshi ubwoba ko muri aka gace kegereye Akagera hashobora kuba hari izindi nzoka nini cyane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, Mutesi Jackline,yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko bagiye kwiyambaza izindi nzego kugira ngo bashake igisubizo cy’inzoka z’inziramire zishobora kwangiza umutekano w’abaturage.

Yavuze ko ari ubwa mbere bumvise ko ako gace karimo inzoka zo muri ubwo bwoko.

Avuga ko kuba hari iyahabonetse bishoboka ko hari n’izindi dore ko ako gace kegereye Pariki y’Akagera.

Uwo muyobozi yizeza abaturage ko nta mpungenge bakwiye kugira zo kuba izo nzoka zabahungabanyiriza umutekano, kuko bagiye kwiyambaza izindi nzego kugira ngo bafatanye gukemura icyo kibazo, bityo abaturage barusheho kugira umutekano.

Ati "Nibwo tumenye ko zihari kuko twabonye ikimenyetso ku yabonetse ejo, turiyambaza izindi nzego kugira dushakire hamwe igisubizo ku buryo abaturage bacu babaho mu mutekano."


Ibitekerezo

  • harebe icyakorwa pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa