skol
fortebet

Kayonza: Umugabo yafunzwe ashinjwa gusambanya umwana yibyariye

Yanditswe: Sunday 27, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 35 wo mu Karere ka Kayonza yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa ufite imyaka 12 y’amavuko.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022 mu Mudugudu wa Gikumba mu Kagari ka Rugendabari mu Murenge wa Mukarange, mu Karere ka Kayonza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yatawe muri yombi.
Yagize ati " Byabaye ejo, amakuru (...)

Yagize ati " Byabaye ejo, amakuru yatanzwe n’umugore w’uyu mugabo. Ntabwo yari yiriwe mu rugo atashye ageze mu rugo umwana we w’umukobwa w’imyaka 12 aramusanganira amubwira ko se yamusambanyije, umwana niwe watanze amakuru."

Gitifu Gatanazi yavuze ko ngo umugabo akimara kumenya ko amakuru yamenyekanye, yahise atoroka ariko ku bufatanye n’abaturage aza gufatwa kumugoroba ashyikirizwa RIB sitasiyo ya Mukarange.

Yavuze ko ari ibintu bigayitse kubona umugabo asambanya umwana we yibyariye, asaba ababyeyi kudateshuka ku nshingano zo kurera abana babo neza, abasambanya abana yavuze ko hari amategeko kandi azajya abakanira urubakwiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa