skol

Kicukiro: Abantu 14 barimo uwanduye COVID-19 bafatiwe muri Sauna

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 June 2021

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena ahagana saa munani z’amanywa ni bwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe abantu 13 bari muri Sauna n’ undi umwe ufite ubwandu bwa COVID-19 wari muri resitora ifatanye na Sauna.


Bafatiwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga. Bafashwe mu gihe amabwiriza y’inama y’abaminisitiri ya tariki ya 21 Kamena avuga ko ibikorwa bya Sauna na Massage bitemewe.

Avugana n’itangazamakuru, Umugwaneza Liliane yemeye ko tariki ya 25 Kamena yagiye kwipimisha mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kwa Kanimba, avuga ko ubwo yafatirwaga muri resitora ari bwo yamenye ko yanduye COVID-19 atari azi ko yanduye.

Ati: “Ejo tariki ya 25 Kamena nagiye mu Mujyi kwa Kanimba kwisuzumisha COVID-19, ubwo nari ntegereje ibisubizo ni bwo uyu munsi mu kanya tariki ya 26 Kamena mbonye bamfata ngo nanduye COVID-19.”

Ubwo Umugwaneza yafatirwaga muri resitora yari kumwe n’uwitwa Karangwa Norbert barimo gusangira, Karangwa avuga ko atari azi ko Umugwaneza yanduye ngo na we yatunguwe no kubona bamufata.

Dr Iradukunda Sonia, umukozi wo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yavuze ko Umugwaneza yari abizi ko yasanzwemo ubwandu bwa COVID-19 ariko kuko ngo yari afite urugendo yanze kwishyira mu kato kugeza ubwo atangiye gushakishwa.

Ati: “Yagiye kwa Kanimba kwipimisha bamubwira ko arwaye ariko abirengaho ntiyishyira mu kato. Abamupimye bari baduhamagaye batubwira ko hari umuntu tugomba kujyana i Kanyinya ariko na we bari bamubwiye ko yishyira mu kato abirengaho nkana. Polisi yamufatiye muri iyi resitora nubundi yarimo gushakishwa ngo ajye kwitabwaho i Kanyinya.”

Dr Iradukunda yaboneyeho kugira inama Karangwa Norbert wari kumwe na Umugwaneza ko yakwishyira mu kato k’iminsi irindwi kimwe n’abandi bantu bazi ko bahuye nawe. Nyuma y’iyo minsi irindwi bakazajya kwipimisha ariko na mbere y’iyo minsi bakumva bafite ibimenyetso bya COVID-19 babwira inzego z’ubuzima zikabapima zikanabaha ubundi bufasha. Yavuze ko abantu nka Umugwaneza aribo barimo gutuma iki cyorezo gikomeza kwiyongera, abasaba kudasuzugura ibyo babwiwe n’inzego z’ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Genevieve yavuze ko atari ubwa mbere iyi Sauna yafatiwemo bariya bantu 13 ifunzwe kuko ku nshuro ya mbere yari yafunzwe nyirayo bamutegeko kuzayifungura iki cyorezo cyarangiye.

Gusa yabirenzeho arayifungura kugeza ubwo amakuru yamenyekanye, Uwamahoro yavuze ko nyirayo agiye kongera gucibwa amande ndetse ifungwe kugeza igihe iki cyorezo kizarangirira.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi yamenye ko nyiri iriya Sauna yongeye kuyifungura kandi yari yarafunzwe kubera kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Ubwo abapolisi bari mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza baje gusanga ifunguye ndetse harimo abantu 13, yavuze ko iruhande rw’iyo Sauna hafatiwe umuntu wari uzi neza ko afite ubwandu bwa COVID-19 ariko yanga kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima akomeza gutembera.

Ati: “Twamenye amakuru ko iyi sauna yongeye gukora kandi yari yarafunzwe, Ntabwo wakorera ibintu nk’ibi ku muhanda nyabagendwa ngo biyoberane. Dukora igenzura twahasanze uriya witwa Umugwaneza Liliane wanduye COVID-19 kandi yarabimenyeshejwe n’inzego z’ubuzima ariko abirengaho akomeza kujya mu bantu aribwo yafatiwe hano muri resitora aganira n’undi muntu.”

CP Kabera yakomeje avuga ko hagiye gukurikiraho kubahiriza amabwiriza y’umujyi wa Kigali ahana abarenze ku mabiwiriza ya COVID-19, uriya murwayi yahise ajyanwa n’Inzego z’ubuzima ajya kwitabwaho. Uwo bari kumwe (Karangwa) na we yahawe inama z’uko agomba kwifata.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko nibigaragara ko Umugwaneza hari abantu yanduje COVID-19 azabihanirwa hakurikijwe amategeko.

Ati: “Nubwo waba ufute urugendo warusubika ukabanza ukivuza, urwaye utarembye hari uburyo bwo kumukurikirana. Buri muntu afite kumenya ko agomba kwirinda akarinda n’abandi, nta muntu ugomba kunaniza Inzego z’ubuzima cyangwa inzego z’umutekano. Tuzahora dukangurira abantu kwirinda ariko tuzanakomeza gukurikirana abatuma imibare izamuka, abatuma abahitanwa n’icyorezo biyongera.”

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 117 ivuga ko Umuntu wese abishaka wanduza undi indwara ishobora gutera ubumuga aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

Iyo indwara yandujwe ari indwara idakira, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Gasabo: Umugore yatwitse moto n’ibindi bikoresho by’umugabo we kubera...

Umugore witwa Mukampabuka Beatrice, wo mu mu mudugudu wa Rugina ,mu murenge...
20 October 2021 0

Ingaboz’u Rwanda zasobanuye uko zinjiye ku butaka bwa DR Congo...

Ingabo z’u Rwanda [RDF] zatangaje ko ku wa Mbere, i Bugeshi mu Karere ka...
19 October 2021 0

U Burundi nabwo bwashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo muri...

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, ku mupaka wa Nemba mu Karere...
19 October 2021 0

Rutsiro:Minisitiri Gatabazi yijeje ubufasha abagororerwa Iwawa

Bamwe mu bagororewe n’abagororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa...
19 October 2021 0

RDC: Ambasaderi Karega yavuze ku mirwano yavuzwe hagati ya RDF na...

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent...
19 October 2021 0

Gasabo: Umugore arashinjwa kujya mu buraya we n’umugabo baryamira uruhinja...

Umugore uvugwaho gukora umwuga w’uburaya biravugwa ko mu ijoro ryacyeye...
18 October 2021 0