skol

Kicukiro:Bafatiwe mu buvumo bari gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 September 2021

Kuwa mbere tariki ya 27 Nzeri, abantu 11 bafatiwe mu Karere ka Kicukiro barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, bafashwe barimo gusenga mu buvumo.


Ni mu gihe amasengesho agomba kubera mu nsengero zujuje ibisabwa mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Aba bantu 11 bafashwe na Polisi ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze, babasanze bateraniye mu buvumo buherereye mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Bwerankori, Umudugudu wa Gakokobe.

Aba bantu baturuka mu itorero rya Pantecote ,baturutse Gahanga, Kigarama, Runda, Gisozi n’umurenge wa Kigarama.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Yagize ati "Byasobanuwe kenshi ko bitemewe ko abantu bateranira ahantu hatazwi barimo gusenga. Bariya bantu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, nyamara bari barigishijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ariko bakomeje kugaragaza imyitwarire itari myiza. Tuributsa abantu ko iriya myitwarire itazihanganirwa."

CP Kabera yakomeje avuga ko iriya myitwarire ishobora kubakururira kwandura no gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19 ndetse muri buriya buvumo bakaba bahahurira n’ibibazo byo kubura ubuzima muri ibi bihe by’imvura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage bafashije inzego z’umutekano kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza binyuza mu gutanga amakuru y’abarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Abafashwe uko ari 11 bajyanywe muri sitade ya IPRC baraganirizwa nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Muhanga: Umusore akurikiranyweho gufata nyina ku ngufu

Umusore w’imyaka 25 akurikiranyweho gusambanya nyina w’imyaka 61 ku gahato,...
17 January 2022 0

Kicukiro: Mukase w’umwana wapfuye bikavugwa ko yaguye mu mazi yatawe muri...

Umwana w’umukobwa witwa Akeza Elisie Rutiyomba wo mu Kagari ka Busanza mu...
17 January 2022 0

Abandi banyarwanda 31 bagejejwe mu Rwanda bavuye muri Uganda aho bari...

Abanyarwanda 31 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda saa kumi...
16 January 2022 0

Rwamagana: Inzego z’umutekano zarashe umusore wazirwanyije

Ahagana saa Cyenda z’ijoro rishyira kuri iki Cyumweru, tariki 16 Mutarama...
16 January 2022 1

Nyanza: Umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu yatwikiwe mu nzu Imana...

Ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kamuvunyi B ho mu Kagari ka Nyarusange mu...
15 January 2022 0

Abakozi 8 bo kwa muganga bakurikiranyweho kunyereza inkingo n’udukoresho...

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abakozi umunani...
15 January 2022 0