Kicukiro: Inzego zishinzwe umutekano zarashe abantu 2 bakekwaho kuba abajura
Yanditswe: Friday 04, Nov 2022

Mu murenge wa Masaka wo mu karere ka Kicukiro, inzego z’umutekano zarashe abagabo babiri bikekwa ko ari abajura.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike muri aka gace havugwa abantu bataramenyekana bitwazaga imihoro n’ibyuma bagatema abaturage.
Nkuko TV1 ibitangaza,aba bakekwaho ubujura barashwe nyuma y’iminsi muri uyu murenge havugwa ubujura bukabije bukorwa n’abitwaje intwaro gakondo.
Hirya no hino hakomeje kuvugwa ikibazo cy’abajura bakomeje gutema abaturage aho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu (...)
Mu murenge wa Masaka wo mu karere ka Kicukiro, inzego z’umutekano zarashe abagabo babiri bikekwa ko ari abajura.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike muri aka gace havugwa abantu bataramenyekana bitwazaga imihoro n’ibyuma bagatema abaturage.
Nkuko TV1 ibitangaza,aba bakekwaho ubujura barashwe nyuma y’iminsi muri uyu murenge havugwa ubujura bukabije bukorwa n’abitwaje intwaro gakondo.
Hirya no hino hakomeje kuvugwa ikibazo cy’abajura bakomeje gutema abaturage aho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ugushyingo 2022 mu Mujyi wa Ruhango,abagizi ba nabi bitwaje imihoro bateze abaturage babiri barabatema bagamije kubambura ibyo bari bafite.
Mu bo batemye harimo utanga serivise z’itumanaho na Mobile Money ndetse n’undi muturage.
Ibi bibaye nyuma y’uko muri Kanama 2022 abagizi ba nabi bategeye mu nzira Umupolisi witwa Mukeshimana Claudine mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango baramutema arakomereka cyane, banamwambura ibyo yari afite.
Icyo gihe umugabo bari kumwe we bamuhiritse munsi y’umukingo.
Ubu bugizi bwa nabi bumaze gufata indi ntera muri Ruhango buri gutuma abacuruzi bafunga kare batinya kunyura mu nzira nimugoroba.
Ibitekerezo
Ibyujura bimaze gufata indintera gs turashima inzego zumutekano zikomeje gukaza ingamba hano imasaka.