skol
fortebet

Kicukiro: Yafashwe agiye gufata moto bivugwa ko yari yibye akayihisha mu bihuru

Yanditswe: Thursday 28, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo gufata abajura biba moto aho ku wa 25 Nyakanga, yafashe uwibye iyo mu bwoko bwa TVS, afatirwa mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, Akagali ka Murinja, Umudugudu wa Nyabigugu.
Uyu yafashwe nyuma y’iminsi itatu gusa hafashwe abandi batatu bari bibye moto ebyiri mu Turere twa Nyagatare na Nyarugenge.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvester Twajamahoro, yavuze ko Ndatimana yafashwe nyuma y’aho nyiri moto yatabaje avuga ko yayibwe kandi (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo gufata abajura biba moto aho ku wa 25 Nyakanga, yafashe uwibye iyo mu bwoko bwa TVS, afatirwa mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, Akagali ka Murinja, Umudugudu wa Nyabigugu.

Uyu yafashwe nyuma y’iminsi itatu gusa hafashwe abandi batatu bari bibye moto ebyiri mu Turere twa Nyagatare na Nyarugenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvester Twajamahoro, yavuze ko Ndatimana yafashwe nyuma y’aho nyiri moto yatabaje avuga ko yayibwe kandi ko ifite GPS, ikoranabuhanga rifasha kumenya aho iri.

Yagize ati “Kuri iki cyumweru ahagana saa Tanu z’ijoro Polisi yahawe amakuru na nyiri moto ko yayibwe ubwo yari asize aparitse mu Kagari ka Gahanga Umurenge wa Gahanga agiye aho bacuruza lisansi agarutse arayibura, ariko avuga ko yari ifite ikoranabuhanga rya GPS rifasha kumenya aho iri kugendera. Ahagana saa Saba za mu gitondo hifashishijwe iryo koranabuhanga bayisanze mu gihuru mu Kagari ka Murinja aho uwayibye yari yayihishe."

Yongeyeho ko hashize akanya moto ifashwe uwayibye yaje kuyireba aho yari yayihishe nawe ahita “atabwa muri yombi arafungwa."

Moto yari yibwe yashyikirijwe nyirayo, ashima Polisi y’u Rwanda yamufashije kuyibona.

CIP Twajamahoro yagiriye inama abantu bose bafite moto cyane cyane abamotari kuzishyira ikoranabuhanga rya GPS kuko iyo zibwe byoroha kuzishakisha kandi zigafatwa.

Yaburiye abafite ingeso yo kwiba kubireka kuko inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage zahagurukiye kubafata.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 rivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa