skol
fortebet

Kigali: Abajura bamburaga abamotari bamaze kubagira intere bafashwe na Polisi

Yanditswe: Wednesday 21, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Nyakanga ryafashe itsinda ry’abantu Batanu bacyekwaho kuba bibaga za Moto mu Mujyi wa Kigali. Batatu muri abo ni Dusabimana Claude uzwi ku izina rya Eric w’imyaka 25, Biziyaremye Alphonse bakunze kwita Micheal w’imyaka 37 na Rusigariye Jean Claude uzwi ku izina rya Tuyizere, aba uko ari batatu nibo bibaga moto bakazigurisha uwitwa Hagenimana Oscar bahujwe na Bitondeyiki Jean Claude (Commissionaire).

Sponsored Ad

Ubwo berekwaga itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Nyakanga ku cyicaro cya Polisi y’Umujyi wa Kigali giherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, Biziyaremye Alphonse usanzwe utuye mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge yemeye ko bibaga izo moto bamaze gukubita umumotari bakaba babikoraga mu masaha y’umugoroba cyangwa mu rukerera.

Yagize ati “Mugenzi wacu Tuyizere Rusigariye yajyaga muri Nyabugogo ahazwi nko ku mashyirahamwe ku nzu y’ahazwi nko ku Nkundamahoro agatega umumotari akamuzana hafi y’uruganda rwa Metafoam ruri mu Murenge wa Kigali Akarere ka Nyarugenge aho nabaga nihishe na mugenzi wanjye. Iyo yamaraga kuhagera yamuhagarikaga agahita amukubita ikintu akikubita hasi tukaza nk’abaje gutabara twahagera natwe tugakubita wa mumotari, noneho Rusigariye kuko ariwe wari uzi moto agahita ayatsa akagenda twabona yarenze kuko umumotari twabaga twamunogeje natwe tugahita twiruka.”

Ibyo Biziyaremye avuga abihuza na mugenzi we Dusabimana Claude ko bamburaga abamotari babanje kubakubita bakabanoza bagakingira ikibaba mugenzi wabo kugira ngo agende. Yaboneyeho gusaba imbabazi abo yahemukiye akangurira n’abandi bakora ubujura kubicikaho.

Hagenimana usanzwe ari umukanishi wa za moto ari nawe waguraga izo moto z’inyibano yavuze ko yaguze n’abo bagabo moto zigera muri 3, iyambere yayiguze ibihumbi 270 by’amanyarwanda, iya kabiri ayigura ibihumbi 280 naho iya gatatu ayigura ibihumbi 290.

Akomeza avuga ko bazimuzaniraga bamubwira ko bazikuye mu Izindiro mu Murenge wa Kimironko, iyo yamaraga kuzigura ngo yakuragaho ibyapa byazo akabijugunya mu musarani, ubundi agahambura moto yose ibyuma akagenda abishyira mu zindi moto. Nawe yasabye imbabazi abibwe moto zabo, agasaba n’imbabazi Polisi n’abaturarwanda aburira bagenzi be kwirinda kuzagwa mu byaha nk’ibyo yafatiwemo.

Umwe mu bibwe moto witwa Sayinzoga Jean Pierre utuye mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge yavuze ko ku itariki ya 29 Gicurasi 2021 yatezwe n’umugenzi amusanze Nyabugogo ahitwa ku Mashyirahamwe amubwira ko amugeza ku ruganda rwa Metafoam.

Yagize ati “Twaragiye tugeze nko muri metero 100 aho tureba urwo ruganda arambwira ngo nimpagarare yavuye kuri moto amfungisha ibintu bimeze nk’imbaho mu gatuza no mu ijosi nanirwa guhumeka ngiye kubona mbona haje abandi babiri baturutse mu bikangaga barankubise kandi bakubita igice cya ruguru gusa kugeza igihe ntaye ubwenge batwara moto.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kw’aba bakekwaho ubujura bwa moto byaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mubibwe moto.

Yagize ati “Tumaze hafi amezi abiri dukurikirana ikibazo cy’abantu biba moto hano mu Mujyi wa Kigali kuko hari abaturage bagera muri batatu batugejejeho ikirego ko bibwe moto. Ubu moto 3 tukaba twamaze kuzifata hakaba hagishakishwa ebyiri. Bigaragara ko uburyo zibwamo bikorwa n’itsinda ry’abantu batandukanye aho bamwe bajya gutega abamotari bigize abagenzi basezeranye na bagenzi babo aho baza guhurira bakamutega igico bakayimwiba.”

CP Kabera akomeza avuga ko iyo bamaraga kwiba moto bahitaga bajya kuyigurisha k’uwitwa Hagenimana Oscar banyuze kuri Komisiyoneri witwa Bitondeyiki.

CP Kabera yasabye abantu bibwira ko Polisi ihugiye mu kugenzura ko amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 yubahirizwa ibindi bikorwa yabihagaritse bibeshya.

Ati “Polisi irahari kandi ikora ibintu byinshi icya rimwe, nta n’ubwo izigera iha agahenge abakora ibyaha bitandukanye, abajura rero babireka kuko n’abatarafatwa nuko iminsi yabo itaragera. Turasaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe cyose bahuye n’ikibazo runaka kugira ngo tugikurikirane hakiri kare.”

Aba uko ari batanu baremera icyaha, baremera ko bafashwe bamaze kwiba moto zigera muri 3. Kuri ubu bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ngo bakorerwe dosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo kwiba byakozwe nijoro; kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa