skol
fortebet

Kigali: Abamotari bahishuye impamvu bitwikira ijoro bagahenda abagenzi

Yanditswe: Friday 13, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bahitamo kudakoresha mubazi mu masaha y’umugoroba kubera ko baba biriwe bazikoresha bagacibwa amafaranga n’ubu batarumva igisobanuro cyayo hanyuma bagashaka uko bayagarurira ku bagenzi mu masaha y’ijoro.
Bamwe mu bakunze gutega moto mu Mujyi wa Kigali, babwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko mu masaha y’umugoroba ibiciro by’ibi binyabiziga biba byikubye kabiri kandi abamotari ntibemere gukoresha mubazi zashyizweho mu (...)

Sponsored Ad

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bahitamo kudakoresha mubazi mu masaha y’umugoroba kubera ko baba biriwe bazikoresha bagacibwa amafaranga n’ubu batarumva igisobanuro cyayo hanyuma bagashaka uko bayagarurira ku bagenzi mu masaha y’ijoro.

Bamwe mu bakunze gutega moto mu Mujyi wa Kigali, babwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko mu masaha y’umugoroba ibiciro by’ibi binyabiziga biba byikubye kabiri kandi abamotari ntibemere gukoresha mubazi zashyizweho mu buryo bwo kwishyurana.

Umwe yagize ati “Nk’ubu izi saha ni make [hari saa cyenda z’amanywa] ariko mu masaha agiye kuza saa kumi n’ebyiri cyangwa saa moya, araba ari igihumbi na maganarindwi.”

Aba bakunze gutega moto bavuga ko abamotari bababeshya ko mubazi zapfuye ndetse bakaberurira ko iyo bakoresheje izo mubazi bagwa mu gihombo kuko hari amafaranga bacibwa n’ubu batarumva aho ajya n’impamvu bayacibwa.

Abamotari na bo biyemerera ko mu masaha y’umugoroba badashobora gukoresha mubazi kandi ko bahenda abagenzi koko ariko ko hari impamvu babikora.

Umwe yagize ati “Buriya ku mugoroba mpagereranya no mu mvura, buriya mu mvura iyo umuntu yemeye kunyagirwa ntabwo yazana mubazi, na nijoro kubera ijoro nta mugenzi uri bubone ugarura, mubazi na yo ikubera imbogamizi kuko iba yaguhenze ukabura n’uwo ugarura.”

Umuyobozi ushinzwe Ishami rishinzwe Abamotari mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe (RURA), Peter Mubiligi avuga ko iki kibazo cy’abamotari batakikoza Mubazi mu masaha y’umugoro bakizi ariko ko bari kukivugutira umuti.

Uyu muyobozi muri RURA yibukije abamotari ko gukoresha mubazi ari itegeko, ati “Ikindi ku bagenzi barasabwa gusaba umumotari kuyikoresha [mubazi] aho yaba ari hose.”

Kuva tariki 07 Mutarama 2022, gukoresha mubazi byari itegeko mu Mujyi wa Kigali ariko byageze tariki 13 Mutarama bihindura isura nyuma y’uko Abamotari biraye mu mihanda bagakora imyigaragambyo, ibikorwa byo kugenzura ikoreshwa ry’iri koranabuhanga, byabaye bihagaritswe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa