skol
fortebet

Kigali: Abantu 4 bakekwaho kwiba moto bakazihindurira mu zindi batawe muri yombi

Yanditswe: Saturday 24, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu bane bo mu Karere ka Muhanga, bakekwaho kwiba moto bakazikuramo ibyuma byazo bikimurirwa mu zindi cyangwa bagahindura ibirango byazo ku buryo ba nyirazo batabasha kurabukwa ko ari izabo.

Sponsored Ad

Ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, nibwo aba bagabo beretswe itangazamakuru.

Bafashwe bamaze kwiba moto enye. Bacungaga ba nyiri moto baziparitse bagahita bazibiba bakoresheje imfunguzo z’incurano, bakazijyana i Muhanga mu igaraji bagahita bazibaga.

Bamwe muri aba bajura bemeye ibyaha baregwa banabisabira imbabazi banashishikariza abandi bakorana kubireka kuko inzego z’ubutabera zabihagurukiye.

Umugabo wakoraga mu igaraji izi moto zafungurirwagamo yavuze uko yabigenzaga n’inyungu yakuragamo.

Ati “Uko njye nabigenzaga, mugenzi wanjye yazanaga moto nkamurebera umuntu ufite ishaje ibyuma tukabishyira mu nshya, ibyasigaye bikaba ari byo nyungu yanjye nkabigurisha cyangwa nkaba ari byo mpembwamo.”

Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera John Bosco, yavuze ko aba bajura umwihariko bafite ari uwo guhindura amayeri bakibisha imfunguzo z’inkorano anasaba ba nyir’amagaraji kugira amakenga mu rwego rwo kwirinda ko ibyakozwe n’aba bagabo byababaho.

Uko ari bane bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba gihanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa