skol

Kigali: Bafatanwe amacupa arenga 700 y’inzoga za liquor za magendu

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 December 2021

Urwego rushinzwe kurwanya Magendu mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Kuwa Gatatu tariki ya 15/12/2021, rwataye muri yombi abasore batatu bakoraga magendu y’inzoga za liqueur nyuma yo kubagwa gitumo bakabasangana amacupa 796 y’inzoga z’amoko atandukanye, zifite agaciro gasaga miliyoni 30 Frw.

Turyaharwe Geoffrey yafatanywe amacupa 468 naho Mujyakera Gerard afatanwa amacupa 261 y’inzoga zitandukanye z’ibyotsi.

Uyu Mujyakera avuga ko amaze umwaka urenga muri ubu bucuruzi butemewe. Kuri we ngo ikosa yariguyemo ariko araburira abagitekereza kungukira mu bikorwa bya magendu ko bakwiye kubihagarika kuko biteza igihombo.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bukeka ko hari abacuruzi binjiza izi nzoga mu buryo bwa magendu, hanyuma bakifashisha aba basore mu kuzikwirakwiza mu maguriro yazo (Liquor stores) hirya no hino mu gihugu, n’ahandi hose hacururizwa inzoga za liqueur nko muri ‘supermarkets’, ‘alimentations’, utubari, n’ahandi.

Niyo mpamvu ubuyobozi bwa RRA bukangurira abakora ubucuruzi bw’inzoga za liqueur, guca ukubiri n’ubucuruzi bw’inzoga za magendu kuko ingamba zo kuburwanya zihari kandi RRA ikaba itazacika intege cyangwa ngo isubire inyuma.

Kagame Charles, Komiseri wungirije ushinzwe kurwanya magendu muri RRA, yavuze ko buri munyarwanda akwiye kurwanya ibikorwa bya magendu kuko ibangamira imisoreshereze n’iterambere ry’igihugu, kandi ikanangiza ubucuruzi muri rusange.

Ati: "Muri iyi minsi twugarijwe n’icyorezo cya ba rusahurira mu nduru bifashisha amayeri atandukanye bakinjiza inzoga zidasoreye. Niyo mpamvu natwe twafashe ingamba zo kubahashya kandi koko umubare munini wabo ntibibahira, kuko bafatanwa izo magendu bagashyikirizwa ubutabera bagahanwa."

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro buvuga ko iyi nkubiri ya magendu y’inzoga za liqueur yakajije umurego nyuma y’uko amaduka acuruza inzoga azwi nka ‘Liquor stores’ atangiye gufungura ku bwinshi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, bugasaba ubufatanye bwa buri wese mu guhashya iki kibazo, cyane cyane hatangwa amakuru ahabonetse inzoga zidafite timbure z’imisoro (tax stamp) cyangwa izifite timbure z’impimbano, dore ko hari n’ikoranabuhanga (application) yo kugenzura ubuziranenge bwa tax stamps iboneka kuri ‘Google Play Store’ ku buntu.

Imibare igaragaza ko kuva muri Kamena 2020 kugera muri Nyakanga 2021, hagaragaye ibikorwa bya magendu 2,589. Iyo bidakumirwa, Leta yari guhomba umusoro urenga 1,757,283,613 Frw.

Itegeko rigena za Gasutamo z’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba, mu ngingo yaryo ya 202, riteganya ko uwahamijwe icyaha cyo gutumiza mu mahanga ibicuruzwa rwihishwa, ahanishwa igihano cyo gufungwa igihe kitarenze imyaka itanu cyangwa igihano cy’ihazabu kingana na 50% by’agacio k’ibicuruzwa byakoreweho icyaha.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

U Rwanda rwavuze icyo rwiteguye gukora igihe intambara yo muri RDC yakomeza...

Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda, Alain Mukurariranda yabwiye Ijwi...
27 May 2022 0

Nsabimana Callixte "Sankara"yahaye ubutumwa abo bakoranaga muri FLN...

Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wakatiwe igifungo cy’imyaka 15 kubera...
26 May 2022 0

Kigali: Hatawe muriyombi abasore 12 bigize abajura b’amatelefone mu buryo...

Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali , yatangaje ko kuri uyu wa...
26 May 2022 0

Musanze: Abaturage bakutse umutima kubera ibisasu byabaguyeho biturutse RDC...

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana yahumurije abaturage bo mu...
25 May 2022 0

RDF yasabye iperereza ryihuse ku bisasu byageze mu Rwanda biturutse muri...

U Rwanda rwasohoye itangazo risaba urwego rw’ingabo z’Akarere zishinzwe...
23 May 2022 0

Nyanza: Wa mugabo uheruka kwica umugore we amuziza imitugo yarasiwe muri...

Umugabo witwa Ndahayo Jean w’imyaka 43 watawe muri yombi tariki 18 Gicurasi,...
23 May 2022 1