skol
fortebet

Kigali: Hatawe muriyombi abasore 12 bigize abajura b’amatelefone mu buryo bw’ubwenge

Yanditswe: Thursday 26, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali , yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Gicurasi yataye muri yombi abasore 12 bakoresha ubujura bw’ubwenge mu guhindura nimero ziranga amatelefone yibwe ,bizwi ku izina rya IMEI cyangwa Serial number zigizwe n’imibare 15 , arinayo ikoreshwa mu kuzikurirana iyo zibwe kugirango zifatwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko iri tsinda ryafashwe na Polisi ku bufatanye n’izindi nzego ubwo yari mu (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali , yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Gicurasi yataye muri yombi abasore 12 bakoresha ubujura bw’ubwenge mu guhindura nimero ziranga amatelefone yibwe ,bizwi ku izina rya IMEI cyangwa Serial number zigizwe n’imibare 15 , arinayo ikoreshwa mu kuzikurirana iyo zibwe kugirango zifatwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko iri tsinda ryafashwe na Polisi ku bufatanye n’izindi nzego ubwo yari mu bikorwa byo kurwanya ibyaha, bafatirwa mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Downtown na Nyabugogo.

Bafatanwywe mudasobwa 12 zirimo uburyo bubafasha mu gikorwa cyo guhindura nimero ziranga telefone, ndetse banafatanwa telefone 29 zibwe, harimo izo bahinduriye nimero n’izindi bari batarahindura.

Yagize ati: ”Buri munsi humvikana abantu bavuga ko bibwe telefone cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, zimwe muri izo telefone zibwe zafatwaga, ariko igihe kinini byagiye bigorana kuzikurikirana kuko hari abahitaga bazihindurira nimero ziziranga. Ni na yo mpamvu Polisi yatangiye ibikorwa byo gufata abantu bose binjiye muri ibi byaha byo kwiba telefone bagakorana n’abandi bazihindurira nimero z’umwimerere.”

Yakomeje avuga ko aba bantu 12 bafashwe hashingiwe ku iperereza ryakozwe n’amakuru yatanzwe n’abaturage cyane cyane abibwe telefone.

Umwe mu bafashwe witwa Ngendabanga wize ibigendanye na Tekinike z’imodoka n’ubukanishi yasobanuye uburyo bakoreshaga mu guhindura imibare iranga telefone.

Yagize ati: “Twari dufite Porogaramu idufahsa gufungura telefone, tukaba twahindura bimwe mu bigize telefone, ni naho twaheraga duhindura imibare iranga telephone. Twabanzaga kumenya mbere na mbere nimero y’umwimerere y’iyo telefone, uyibona ukanze *#06#, iyo umaze kuyibona bikorohera guhindura ya mibare 15 iranga telefone ugatangiza umubare 35.”

CP Kabera yavuze ko ibi bikorwa byo gufata abantu nk’aba bakekwaho ibyaha bikomeje kuko iki kibazo cyavuzwe kenshi.

Yihanangirije abantu bose bakora ibi byaha byo guhindura imibare iranga telefone bakazigurisha mu maduka atandukanye kubireka, anongeraho ko hari abandi bagiye gufatwa mu minsi iri mbere kuko amakuru yabo yamenyekanye.

Inkuru ya RNP Website

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa